- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Abavuga ko bimitse Papa mu Rwanda , Kiliziya Gatorika yavuze ko igiye kubakoraho iperereza

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya iri gukora iperereza ku biyita Abatowe bavuga ko baheruka kwimika uwo bise Papa wabo.

 

Ni ibintu byatunguye benshi kubona hari abavuga ko bimitse Papa mushya kandi w’Umunyarwanda nyuma y’uko bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho yakwirakwiye, yerekana itsinda ry’abantu banyuranye bateraniye ahantu hamwe bavuga ko bari kwimika umuyobozi wabo bamwe bita Papa abandi bakamwita ‘Umubyeyi w’Abatowe’.

Umubyeyi w’Abatowe, ni Harerimana Faustin, wahawe inkoni, umusaraba na Bibiliya nk’ijambo ry’Imana.

Harerimana yasobanuye ko umukirisitu Gatolika wese wabatijwe ari uwatowe.

Yagaragaje ko yahawe ubutumwa ariko usanga bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda batabwemera.

Ati “Impamvu bamwe mu bayobozi ba Kiliziya basa n’aho baturwanya, ntabwo mvuga ko ari bose, uyu murimo ni bo bakagombye kubikora. Bakavuga bati abakirisitu umwambaro twabambitse urasa ute? Ko hari ubukwe bwa Ntama, uje gucyuza ubukwe bwe mu Rwanda?…”

Yerekanye ko basabira abakirisitu Gatolika kumenya ubutumwa bw’Abatowe no kubukurikira.

Ati “Ntabwo turuhira ubusa rero, turi abageni beza biteguye kwimana na kristu, ingoma ye y’urukundo, ubutabera n’amahoro. Muri aka kanya ni ugusabira abavandimwe bacu batari bumva ibyo tuvuga, be kujya baduteranya na Kiliziya. Twebwe ntabwo turwanya kiliziya ahubwo ni twe tuyirimo neza. Ibyo byo twanabyirata rwose.”

Yongeyeho ati “Iyaba abakirisitu bose babaga nk’Abatowe, igihugu cyose cyagira amahoro. Nta muntu watowe wagira nabi, urwo rukundo ndimo mbabwira rugaragarira no mu bikorwa.”

Ubwo yabazwaga kuri ibyo, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yabwiye IGIHE ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hazakurweho urujijo.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Turimo turabitohoza ngo turebe icyakorwa, dukureho urujijo.”

Padiri Niyonsenga Theophile uri mu butumwa muri Espagne ni umwe mu bagize icyo bavuga nyuma y’icyo gikorwa, yasobanuye ko nubwo Abatowe ntacyo abaziho ariko Kiliziya isabwa gushishoza mu kumenya neza aho ibintu nk’ibyo byatarutse n’impamvu yabyo.

Yagaragaje ko niba Abatowe bavuga ko bashingiye ku mabonekerwa, Kiliziya yo idashobora gushingira aho anagaragaza ko bishobora kuba ari ubuyobe bukomeye.

Padiri Mundere Dominique umunyeshuri i Roma yagaragaje ko atangazwa n’impamvu Abatowe bakomeza kwitwikira umutaka wa Kiliziya Gatolika.

Kimwe mu bigaragara ni uko abiyita Abatowe barimo abari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo mu bihugu bitandukanye.

Ibi bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika iheruka kwizihiza yubile y’imyaka 125 igeze mu Rwanda, yasize ifite paruwasi 236 ziri muri diyosezi icyenda, abakirisitu Gatolika barenga miliyoni eshanu, abapadiri 1160, abiyeguriye Imana b’igitsina gore 3.884 n’ab’igitsina gabo 445.