Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasoze uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye muri Botswana.
Uru ruzinduko rw’amateka y’Ibuhugu byombi rwaranzwe n’ibikorwa bikomeye byo gutsura umubano n’ubuhahirane.
Ibigo bishinzwe iterambere by’u Rwanda na Botswana byasinyanye amasezerano y’imikoranire.
Hasinywe kandi amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ay’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Botswana Duma Boko
uburyo igihugu cye gicunga neza umutungo kamere wacyo, harimo na Diyama

Mu gitondo cy’uyu munsi, mbere yo guherekezwa na mugenzi we wa Botswana, Perezida Kagame yasuye uruganda rw’iki gihugu rutunganya diyama.

Perezida Duma Boko yashimiye umushyitsi we n’abo bagendanye, avuga ko bishimiye gukorana n’u Rwanda, kuko hari byinshi igihugu kimwe cyakwigira ku kindi.