- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Africa Forward: Inama igiye guhuza Africa n’Ubufransa i Nairobi

Emmanuel Macron w’Ubufaransa yageze i Nairobi muri Kenya ku wa gatandatu mu rwego rw’inama Ubufaransa butigeze bukora mbere.

France-Afrique ni inama Ubufaransa bwakoranaga n’ibihugu bwahoze bukoloniza, cyane cyane byo muri Afurika y’uburengerazuba.

Nyuma yo kwamaganwa n’ingabo zabwo zikirukanwa muri bimwe mu bihugu by’ako karere ka Afurika, Ubufaransa ubu bwahinduye umuvuno. Ntibugishaka kwigaragaza nk’imbaraga z’uwahoze ari umukoloni ahubwo nk’umufatanyabikorwa wa Afurika.

Ku nshuro ya mbere inama abasesenguzi bamwe bagereranya na France-Afrique, ariko itandukanye na yo mu mimerere, igiye guhuza Ubufaransa n’ibihugu bya Afurika mu gihugu cyakolonijwe n’abongereza; Kenya.

Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko nibura abakuru b’ibihugu 30 bya Afurika bari bwitabire iyi nama y’iminsi ibiri.

Ku rutonde harimo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Tshisekedi wa DR Congo, Daniel Chapo wa Mozambique cyangwa Brice Oligui Nguema wa Gabon.

Bimwe mu bihugu byahoze bikoronizwa n’Ubufaransa nka Côte d’Ivoire, Gabon na Tchad na byo abakuru babyo bitezwe i Nairobi.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yageze i Nairobi ku wa gatandatu kwitabira iyo nama n'izindi zigendanye na yo ziteganyijwe

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yageze i Nairobi ku wa gatandatu kwitabira iyo nama

Abasesenguzi bavuga ko Macron yifuza gukoresha iyi nama yiswe Africa Forward Summit mu gutangiza bushya imibanire y’Ubufaransa na Afurika, bukava mu ndorerwamo y’Ubukoloni bukareberwa mu gufatanya muri politike, ubucuruzi, guhanga ibishya n’iterambere ry’ubukungu.