- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Perezida Kagame yakiriye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye ‘Africa CEO Forum’

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Afric CEO Forum) iteranira i Kigali kuri uyu wa Kane kugeza ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026. 

Abakuru b’Ibihugu yakiriye muri Village Urugwiro barimo Perezida Bola Ahmed Tinubu uyobora Nigeria, baganira ku bufatanye busazwe hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu mu nzego zitandukanye.

Abandi Bakuru b’Ibihugu yakiriye mu Rwanda barimo Perezida wa Mozambique Daniel Chapo, baganira ku butwererane  bw’u Rwanda na Mozambique burimo ubushingiye ku mutekano, ubucuruzi n’ishoramari n’ibindi

Perezida Kagame kandi yakiriye Perezida wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, na we baganira ku nzego z’ingenzi z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, ku miterere y’umutekano muri Afurika ndetse no ku ngingo z’inyungu mpuzamahanga ibihugu byombi bihuriyeho.

Aba Bakuru b’Ibihugu baritabira inama ya Africa CEO Forum, ihuriza hamwe abasaga 2,500 barimo abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari, abakuru b’ibihugu, za guverinoma n’inzego mpuzamahanga muri Afurika.

Iyi nama yatangiye mu 2012 ibaye ku nshuro ya 13, ikaba itegurwa na Groupe Jeune Afrique ifatanyije na Rainbow Unlimited mu guhuza abari ku isonga mu bukungu bwa Afurika kugira ngo baganire ku buryo bwo guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Aba bayobozi bashimangira ko Afurika igomba kwagura ubushobozi bwayo cyangwa igasigara inyuma mu bukungu bw’Isi mu mvugo bakunda kugarukaho  bise “Scale of Fail.”

Mu myaka yashize iyi nama yagiye ibera mu bihugu bitandukanye nka Côte d’Ivoire, ariko Kigali imaze kuba imwe mu mijyi yizewe mu kugakira kubera umutekano, imiyoborere myiza, ibikorwa remezo bigezweho, ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi muri Afurika.

Impuguke mu by’ubukungu zihamya ko kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama inshuro zirenze imwe bishimangira ko rukomeza kwiyubaka kwakira inama mpuzamahanga zikomeye ndetse n’abashoramari bo ku rwego rw’Isi.

Abashoramari benshi baza kureba amahirwe ari mu Rwanda no mu Karere, iyi baka ikaba ibabera amarembo yo gusinya  amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yakira Perezida Bola Tinubu wa Nigeria
Perezisa Kagame yakira Perezida Daniel Chapo wa Mozambique
Perrzida Kagame yakira Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Ghaziuani