Murindahabi Irene ukora umwuga w’itangazamakuru akaba n’umujyanama w’itsinda Vestine na Dorcas yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026, ubwo yasangizaga abakunzi be integuza y’ubutumire ugaragaza itariki y’ubukwe bwabo.
Yifashisha amagambo yo muri Bibiliya Yera mu Imigani 31: 25-26 agira ati: Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye, kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho. Abumbuza akanwa ke ubwenge, kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.”
Integuza y’ubukwe bwabo yanditseho amagambo yo muri Yeremiya 29:11 havuga ngo: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga”.
Ifoto y’integuza y’ubukwe bwabo bombi igaragaza ko bazashyingiramwa tariki 15 Kanama 2026, anayiherekeresha amafoto menshi bivugwa ko agaragaza ibihe byiza aherutse kugirana n’umukunzi we bivugwa ko atuye mu Bubiligi aho yanahise amwambika impeta imusaba ko bashyingiranwa.

