Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2025, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Adha.
Mu itangazo iyi Ministeri yasohoye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, yagize iti “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha.”
Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo abayisilamu bizihiza bazirikana igihe intumwa Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.
Eid al-Adha yizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’Idini ya Islam.
Uyu munsi niwo utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.
Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.
Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye ndetse isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.
