- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

RDC yasabye FIFA gusubiza amatike y’Igikombe cy’Isi 2026 kubera Ebola

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasabye FIFA gusubiza amafaranga y’amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yari yaguzwe n’abakunzi b’umupira, ubu batagishobora kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera amategeko akomeye yo gukumira ikwirakwira rya Ebola.

Ikipe y’Igihugu ya RDC, Léopards, iri kwitegura gusubira mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1974, ariko icyemezo cyatangajwe na World Health Organization (OMS/WHO) ku wa 16 Gicurasi cyatumye abakunzi b’umupira bo muri Kongo badashobora kubona uko bajya muri Amerika.

Abayobozi bavuga ko hamaze kuboneka abantu barenga 900 bakekwaho kwandura Ebola muri Afurika yo Hagati no mu Burasirazuba, ndetse n’abagera kuri 223 bakekwaho kuba bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyaduka.

Abenshi mu banduye cyangwa bapfuye bakomoka muri RDC, kandi Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa bwahagaritse gutanga visa zijya muri Amerika.

Nubwo OMS itarasaba gushyiraho amategeko abuza ingendo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kubuza kwinjira abantu batari Abanyamerika baba cyangwa banyuze muri Congo, Uganda cyangwa Sudani y’Epfo mu minsi 21 ishize.

nkuko bbc yabitangaje, Veron Mosengo-Omba, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Congo (Fecofa), yagize ati: “Twabajije FIFA niba bishoboka ko bafata iki kibazo nk’igihutirwa, kuko ayo matike ahenze cyane.”

Yakomeje agira ati: “Abakunzi bacu bari guhanwa kandi badashobora kujya gushyigikira ikipe yabo mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Amerika.”