Kuva mu ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2026, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko z’abantu bo muri Uganda, hakomeje gukwirakwizwa amashusho y’urukozasoni y’umunyamideli akaba n’umwe mu nkumi zizwi cyane muri iki gihugu, Kirabo Kisitu.
Ni amashusho bigaragara ko uyu mukobwa yifashe ari wenyine mu cyumba, icyakora agahamya ko atigeze ayafata agamije ko asakazwa hanze. Gusa yisanze ya mashusho yo mu cyumba yagiye hanze ari na ho yahereye asaba imbabazi.
Ati “Ku bantu bose babonye cyangwa bagizweho ingaruka n’isakazwa ry’amashusho yanjye bwite aherutse kujya hanze mu buryo ntatanzeho uburenganzira, mbikuye ku mutima, ndabasaba imbabazi.”
Yakomeje ati “Aya mashusho yafashwe mu ibanga ntabwo yari yaragenewe kujya ku karubanda. Kuba yarasakajwe nta burenganzira bwanjye byanteye agahinda, isoni n’ihungabana, ndetse ntibyagize ingaruka kuri njye gusa ahubwo no ku muryango wanjye, inshuti zanjye n’abayabonye bose.”
Uyu mukobwa yavuze ko yemera kwirengera ingaruka z’uko ayo mashusho ye yagiye hanze avuga ko yicuza ibyamubayeho.
Uyu mukobwa yavuze ko ibyamubayeho ari ibintu binyuranyije n’amategeko, yongeraho ko ari gukorana n’inzego bireba ngo arebe ko ababigizemo uruhare babiryozwa.
Ati “Ndi gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe kandi hafatwe ingamba zo gukumira ko aya mashusho akomeza gusakazwa. Nsabye abantu bose guhagarika kuyasangiza abandi cyangwa kuyareba, mu rwego rwo kubahiriza ubuzima bwanjye bwite n’indangagaciro z’ubumuntu. Muri iki gihe ndi kwita ku buzima bwanjye no gushaka uko nakomeza ubuzima nyuma y’ibi byabaye. Ndashimira byimazeyo abantu bose banyihanganishije kandi bakankomeza muri ibi bihe. Ndasaba kandi ko mwampa umwanya nkeneye guhangana n’iki kibazo.”
Kirabo ni umwe mu bakobwa bo muri Uganda bakundirwa bikomeye uko bateye, ari na byo bituma agira abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ni umukobwa ariko ku rundi ruhande ukunze kugarukwaho cyane mu nkuru zimuhuza n’abantu b’ibyamamare yaba abo muri Uganda ndetse n’ababa bagendereye iki gihugu.
Aharutse kugarukwaho cyane ubwo yabyinanaga na Shaffy mu minsi ishize. Uyu muhanzi yari yitabiriye igitaramo cyari cyatumiwemo The Ben.
