- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Impinduka muri Guverinoma, aba Minisitiri batatu muri Minisiteri imwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Uwiyeze Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo naho Kajangwe Antoine Marie agirwa Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

 

Bikubiye mu itangazo ryashyize hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026.

Minisiteri y’ibikorwa remezo ,  Minisitiri Mushya n’abanyamabanga ba Leta babiri

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yahawe Minisitiri mushya ariwe  Murwanashyaka Damien asimbuye Dr Gasore Jimmy. Hanashyizweho abanyamabanga ba Leta babiri, ari bo: Col Bizimungu Claudien na Zingiro Armand wari Umuyobozi Mukuru wa REG.

 

Iyindi Minisiteri yakozwemo impinduka ni iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahawe Judith Uwizeye, wasimbuye Amb Christine Nkulikiyinka.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Uwizeye yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yahawe Kajangwe Antoine Marie wari Umunyamabanga uhoraho wayo.

Abandi bahawe inshingano Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel agirwa Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Leta ya Isiraheli.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubuganzacyaha (RIB) yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne mu gihe Amb. Nkulikiyinka Christine yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.

Tuyishimire Chantal we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda asimbura Kajangwe wagizwe Minisitiri.

Ni mu gihe Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS na ho Byilingiro Maximilien agirwa Umuyobozi Mukuru w’lkigo gishinzwe Ingufu (REG).

Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

 

Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

 

Uwiyeze Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Kajangwe Antoine Marie yagizwe Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda