- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Mexico yatangiye yisasira Afurika y’epfo! Igikombe cy’isi cyatangiranye imbaraga

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026, ikipe y’igihugu ya Mexico na Afurika y’epfo nizo zafunguye igikombe cy’isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu birimo na Amerika hamwe na Canada.

Ni umukino utagoye cyane ikipe y’igihugu ya Mexico kuko ku munota wa 9 gusa ikipe y’igihugu ya Afurika y’epfo yananiwe kwihagararaho iza gutsindwa igitego cya mbere gitsinzwe na Julian Quinones.

Umukino waje gukomeza ariko ubona n’ubundi nta kintu gikomeye ikipe y’igihugu ya Afurika y’epfo irimo gukora kigaragaza ko ishobora kwishyura kuko usibye gukinira hagati mu kibuga ntabwo yaremaga uburyo wavuga bukanganye.

Ku munota wa 49, Afurika y’epfo yahawe ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa Yaya Sithole yakoze bituma akurwa mu kibuga. Ku munota wa 67, Raul Jiminez w’imyaka 35 yaje gutsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa Mexico umukino urangira ikipe ya Afurika y’epfo itsinzwe ibitego 2-0.

Muri uyu mukino, nyuma y’ikarita y’umutuku yahawe Sithole na Themba Zwane yaje kuyibona ku ruhande rwa Afurika y’epfo. Ikipe y’igihugu ya Mexico nayo yabonye umutuku ku ikosa ryari rikozwe na Cesar Montes ahita asohorwa mu kibuga.

Undi mukino wari utegerejwe mu itsinda A, ni uwagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Korea y’epfo ndetse na Czech Republic warangiye Korea y’epfo itsinze ibitego 2-1.

Czech niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 59, itsindirwa na Ladislav Krejčí ku mupira muremure wari urenguwe anyura mu rihumye abasore ba Korea y’epfo. Ku munota wa 67 Hwang In-beom yaje kwishyura iki gitego ku ruhande rwa Korea y’epfo, maze ku munota wa 80, Oh Hyeon-gyu, atsinda igitego cya kabiri.

Nyuma y’uyu mukino wa Korea y’epfo wagaragarije abantu ko iyi mikino y’igikombe cy’isi uyu mwaka izakomera ariko n’izihabwa amahirwe ubona zizajya zitsinda, nta gutungurana kuzabaho cyane.

Mexico niyo iyoboye itsinda rya mbere n’amanota atatu izigamye ibitego bibiri, naho Koreya y’epfo ifite amanota atatu izigamye igitego kimwe ku busa.

Mexico vs South Africa highlights: Mexico defeat South Africa 2-0 for 2026  Fifa World Cup opening match - BBC News Pidgin
Mexico yabonye amanota atatu ya mbere
1) South Korea v Czechia: World Cup 2026 – live
Korea y’epfo yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’isi