- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Urukiko rwa Paris rwihanangirije umunyamategeko wa Dr. Rwamucyo

Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwihanangirije umwe mu banyamategeko barindwi bari kunganira Dr. Eugène Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside nyuma yo kwibasira umutangabuhamya wasobanuraga uko Abatutsi bambuwe icyubahiro muri Perefegitura ya Butare.

 

Dr. Rwamucyo ari kuburana ubujurire kuva tariki ya 9 Kamena 2026, ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe mu 2024, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 27. We avuga ko nta ruhare yagize mu bwicanyi cyangwa ibindi bikorwa bifitanye isano na bwo, bityo ko akwiye kugirwa umwere.

Uyu muganga afite imyaka 67 y’amavuko. Yabaye Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi (CUSP), i Butare kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ashinjwa kwitabira inama zafatiwemo ibyemezo byo kwica Abatutsi, kuyobora ibikorwa byo gushyingura Abatutsi bishwe muri Jenoside no gutegeka ko abakomeretse bicwa buhorobuhoro, abandi bagashyingurwa bakiri bazima hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).

Ibaruwa Dr. Rwamucyo yandikiye Umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda amusaba uruhushya rwo gushyingura imirambo yari impande n’impande i Butare iri mu ngingo ziri kugarukwaho cyane.

Tariki ya 17 Kamena, umutangabuhamya wabaye umwarimu muri iyi kaminuza mu gihe cya Jenoside yabwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma Dr. Eugène atanga ibwiriza ry’uko imirambo y’Abatutsi yari inyanyagiye muri Perefegitura ya Butare ishyingurwa nk’imbwa.

Dr. Rwamucyo we asobanura ko yanditse iyi baruwa nk’inzobere mu bijyanye n’isuku n’isukura, kuko yabonaga iyi mirambo ishobora guteza indwara z’ibyorezo muri Butare, ariko agashinjwa gutanga amabwiriza yo kuyishyingura mu buryo bwambura agaciro Abatutsi bishwe.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko abatanze ibwiriza ry’uko Abatutsi biciwe i Butare bashyingurwa bagombaga gutegura umuhango wo gushyingura mu cyubahiro, hagakorwa amasanduku, ariko ko kubera bafatwaga nk’abanzi b’igihugu, ibyo bitakozwe.

Yagize ati “Nta mpamvu yari gutuma abantu bashyingurwa nk’imbwa bitwaje isuku. Byari amahano, sinshobora kwemera ko ibi byakozwe bitwaje isuku.”

Umutangabuhamya yagaragaje ko ubusanzwe iyo icyorezo cyateye ari bwo abapfuye bashobra gushyingurwa mu kivunge nk’uko byagenze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo iki gihugu cyibasirwaga na Covid-19 ariko icyo gihe i Butare nta cyorezo cyaharangwaga.

Umwe mu banyamategeko ba Dr. Rwamucyo, Me Harerimana Jean Baptiste, yabajije uyu mutangabuhamya niba gushyingura mu kivunge bitari igisubizo cyiza mu rwego rwo gukumira ibyorezo nka Ebola, asubiramo ko mu 1994 nta cyorezo cyari i Butare.

Undi munyamategeko wa Dr. Rwamucyo, Me Siari Michèle, yarakaye, atangira kwibasira uyu mutangabuhamya. Yamushinje gutanga ubuhamya akoze mu mufuka, yerekana ko ari ugusuzugura urukiko ariko Perezida w’Iburanisha amusaba gutuza.

Perezida w’Iburanisha yibukije Me Siari ko umucamanza ari we ufite ububasha bwo gusuzuma imyitwarire y’umutangabuhamya, yabona ikwiye guhinduka akabimusaba, bityo ko izo atari inshingano z’umunyamategeko wunganira uregwa, kandi ko umutangabuhamya adakwiye guhohoterwa.

Iburanisha ryakomeje, Me Siari avuga ko i Butare hatabaga ibiti byinshi byo gukoramo amasanduku yo gushyinguramo imirambo, ariko umutangabuhamya amusubiza ko icyo ari ikinyoma kuko byari bihari byinshi.

Kuko uyu mutangabuhamya yitwaga icyitso cy’Inkotanyi, akaba yaranabifungiwe hafi amezi atandatu kuva tariki ya 5 Ukwakira 1990, byageze aho afata icyemezo cyo guhungana n’umuryango we.

Me Siari yongeye kumwibasira, amubwira ko atari guhungana n’umuryango we gusa, ahubwo ko yari kujyana n’abandi bantu, akabakiza Jenoside yakorerwaga i Butare.