- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo bya ‘Umurenge Kagame Cup 2026’ (Amafoto)

Amakipe y’Umujyi wa Kigali yihariye ibihembo mu irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2026’, yegukanye imidali 13 mu mikino itandukanye mu ya nyuma yasorejwe mu Karere ka Bugesera, kuri iki Cyumweru, tariki 21 Kamena 2026.

Ni imikino yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, abayobozi b’Intara n’Uturere.

Muri Basketball y’abagabo, Kicukiro yegukanye igikombe itsinze Kamonyi amanota 81-69 mu bagore igikombe cyatwawe na Kayonza nyuma yo gutsinda Kamonyi amanota 73-61.

Muri Volleyball y’abagore, Ngoma yegukanye igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-21), mu bagabo cyegukanywe na Kicukiro itsinze Gasabo amaseti 3-0.

Mu gusiganwa ku magare mu bagabo, Mufiteyesu Emmanuel ukomoka i Gicumbi yongeye kuba uwa mbere ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu gihe mu bagore Nishimwe Gisele ukomoka mu Mujyi wa Kigali ari we wahize abandi.

Mu kurushanwa mu gisoro cyangwa kubuguza mu bagabo hatsinze Niyonagize Alfred ukomoka mu Karere ka Gasabo mu gihe mu bagore hatsinze Bampire Regis ukomoka mu Karere ka Nyarugenge.

Gusiganwa ku maguru, mu bagabo bakoze metero ibihumbi 15 hatsinze Munyakazi Felecien wo mu Karere ka Gasabo mu gihe mu bagore metero ibihumbi 10 hatsinze Yankurije Martha wo mu Karere ka Nyamasheke.

Mu mikino yo gusimbuka urukiramende, umwanya wa mbere aho mu bagabo wongeye kwegukanwa ku nshuro yikurikirana na Masengo Djibril wo mu Mujyi wa Kigali mu gihe mu bagore wegukanywe na Uwimana Lucie wo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri Sitball y’abagabo, Ikipe y’Akarere Ka Gasabo yatwaye igikombe itsinze iya Kirehe bigoranye amanota 39-38 mu gihe mu bagore, igikombe cyegukanywe na Kirehe itsinze Rulindo amanota 29-18.

Mu mupira w’amaguru mu bagabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro wegukanye Irushanwa rya ‘Umurenge Kagame Cup 2026’ nyuma yo kunyagira uwa Nyarugenge ibitego 6-3.

Mu bagore, Umurenge wa Mahembe, mu Karere ka Nyamasheke yatsinze Umurenge wa Kacyiru wo muri Gasabo kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota isanzwe y’umukino.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimna Dominique yashimiye abagize uruhare bose mu gutegura iri rushanwa ndetse n’abarigizemo uruhare, ashimangira ko iri rushanwa rifite igisobanuro kinini mu Rwanda.

Yagize ati: “Aya marushanwa atwigisha indangagaciro zigomba kuturanga no mu kazi ka buri munsi. Twigiramo indangaciro zo gukorera ku ntego, gukorera hamwe, gukorana umurava no gutsinda. By’umwihariko aya marushanwa atanga ibyishimo, akongera ubusabane ndetse akagaragaza abafite impano.”

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda kurangwa n’isuku aho bari hose, kwita ku buzima bwabo, by’umwihariko batanga ubwisungane mu kwivuza, ndetse no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abafana bari bakubise buzuye muri Stade ya Bugesera ahaberaga imikino

Amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ agamije kwimakaza imiyoborere myiza, gusabana no kuzamura impano, akinwa guhera ku rwego rw’Umurenge, muri uyu mwaka yakinwe mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, amagare, kubuguza (Igisoro), gusiganwa ku maguru, gusimbuka urukiramende ndetse na Sitball.