- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Lionel Messi yabaye umukinnyi watsinze byinshi ibitego mu mateka y’Igikombe cy’Isi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ,Lionel Messi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Ibi yabigezeho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu mukino wo ku munsi wa 2 w’Itsinda J ry’igikombe cy’Isi cya 2026 Argentine yatsinzemo Austria ibitego

Messi yaje muri uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium muri Amerika byitezwe ko ari bwandike amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa dore ko yari afite 16  abinyanya n’Umudage Miloslav Klose  we waretse gukina.

Ku munota wa 9 gusa uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 8 nibwo yashoboraga gushyiraho aka gahigo kuri penariti yari abonye ariko arayirata.

Ku munota wa 38 yahise akosora amakosa atsinda igitego cya mbere cya Argentine ku mupira yari ahawe na Facundo Medina.

Ku wa 90+5 yatsinze igitego cya kabiri ubundi umukino urangira Argentine itsinze Austria ibitego 2-0 ihita inakatisha itike y’imikino ya 1/16 y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Lionel Messi yahise agira ibitego 18 ubundi yandika amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi. Usibye aka gahigo ariko ubwo yahabwaga penariti byahise bimugira umukinnyi uteye penariti nyinshi mu gikombe cy’Isi aho amaze gutera 7.

Usibye ibi kandi uyu wari umukino wa 6 w’igikombe cy’Isi wikurikiranya atsinzemo,akaba ari umukinnyi wa 3 ubikoze mu mateka.

Lionel Messi yafashije Argentine gukatisha itike ya 1/16 cy’imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026


Lionel Messi yanditse amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi aho afite 18 kuri ubu