Hari mu mwaka wa 2007, ubwo hafatwaga amafoto y’ikipe ya FC Barcelona yakoraga igikorwa cy’urukundo cyari cyigamije gufasha abana, nibwo bwa mbere igihangange cyo muri ruhago, Lionel Messi, yahuraga na Lamine Yamal, wari uruhinja rya mezi make.
Kuva mu 2004, buri mwaka hasohokaga kalendari y’amafoto y’abakinnyi ba FC Barcelona bari kumwe n’abana, amafaranga yavagamo agakoreshwa mu bikorwa by’urukundo.
Kuva mu 2004, buri mwaka hasohokaga kalendari y’amafoto y’abakinnyi ba FC Barcelona bari kumwe n’abana, amafaranga yavagamo agakoreshwa mu bikorwa by’urukundo.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa euronews.com, muri iyo gahunda yo mu mwaka wa 2007, abakinnyi batandukanye bifotozanyije n’abana batoranyijwe n’iyi fondasiyo, ari na ho Messi yahuriye na Lamine Yamal wari uruhinja, kubera ko umuryango we wari mu batoranyijwe.
Mu gihe icyo gikorwa cyabaga, nta wari gutekereza ko uwo mwana muto ateruwe na Messi azakura akaba umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe kandi akagereranywa n’uyu Munya-Argentine.
Lamine Yamal yakuriye mu ishuri ry’umupira rya La Masia rya Barcelona, nk’uko Messi na we yahakuriye. Yatangiye gukinira ikipe nkuru ya Barcelona muri Mata 2023, ahita yandika amateka yo kuba umukinnyi muto wayikinnyemo ndetse n’uwatsinze igitego akiri muto kurusha abandi muri iyi kipe no muri Shampiyona ya Espagne.
Mu mwaka wa 2024, Yamal yanditse amateka akomeye ubwo yabaga umukinnyi muto kurusha abandi wakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne ndetse anaba umukinnyi muto wakinnye mu Gikombe cy’u Burayi (EURO). Yanafashije Espagne kugera ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda igitego cy’amateka mu mukino batsinzemo u Bufaransa ibitego 2-1 muri 1/2.
Icyo gitego yagitsinze afite imyaka 16 n’iminsi 362, bituma aba umukinnyi muto kurusha abandi wigeze utsinda igitego muri iri rushanwa. Nyuma y’aho yanegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto wahize abandi muri EURO 2024.

Uretse Messi, abandi bakinnyi bagize uruhare muri uwo mushinga barimo Deco, ubu ushinzwe ibijyanye n’umupira muri FC Barcelona, Bojan Krkić, Rafael Márquez ndetse na Xavi Hernández.
Uyu munsi, aya mafoto afatwa nk’afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru. Ihuza ibihe bibiri byihariye: Messi wari utangiye kwigaragaza nk’umukinnyi wari ugiye guhindura amateka y’umupira w’amaguru, n’uruhinja rwa Lamine Yamal, ubu rukomeje kwandika amateka nk’umwe mu bakinnyi bato bafite impano idasanzwe ku Isi.
Abakunzi b’umupira w’amaguru benshi babona iyi foto nk’ikimenyetso cy’ihuriro ry’ibihe bibiri, aho umwe mu bakinnyi beza bariho ubu yahuriye n’ushobora gukomeza umurage w’ubuhanga muri FC Barcelona no ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo kugera ku byo Messi yagezeho bisaba urugendo rurerure, Lamine Yamal yamaze kwerekana ko afite impano idasanzwe ituma benshi bamufata nk’umwe mu banyempano bazaranga umupira w’amaguru mu myaka iri imbere.