Abaramyi bavukana Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas baririmbana mu itsinda rya Vestine na Dorcas bongeye kugaragara baganiriza abakunzi babo, banemeza inkuru y’uko Vestine yabyaye icyakora banyomoza ibihuha by’uko batabanye neza na MIE inzu ifasha abahanzi bahoze bakorana.
Bitangaje mu kiganiro bashyize ku muyoboro wabo wa YouTube kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2026, mu kiganiro Bise ‘The New Chapter’.
Muri icyo Kiganiro Dorcas yagaragarije umuvandimwe we ko hari ikibazo Abanyarwanda bakomeje kumubaza ndetse hari n’uwamutumye kukimubariza ahera ko aramubaza ati: “Warabyaye?”
Asubiza, Vestine yagize ati : “Icyo kintu urakintanze nari ngiye kukivugira. Bakunzi bacu, abantu barabyanditse barabivuga ariko narabyaye ubu ndi umubyeyi.”
Mu gutebya kwinshi Dorcas na we yahise ashima Imana ko afite umwana abereye nyina wabo icyakora bombi birinze kuvuga izina cyangwa igitsina cye.
Aba baramyi kandi banagarutse ku makuru yakunze kumvikana ko baba batabanye neza na Sosiyete ya MIE yari imaze imyaka itanu, ishinzwe ubujyanama no gutegura ibikorwa byabo bavuga ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.
Vestine ati:”Ikindi abantu nabonye ko tutakibarizwa muri MIE, umubyeyi arakubyara noneho akagucutsa, noneho akicara akavuga ati reka ndebe icyo uyu mwana agiye gukora. Ku bw’iyo mpamvu njye na Dorcas tugiye kwicara muduhange amaso ahubwo munadushyigikire.”
Mugenzi we Dorcas yungamo ati:” Turashimira MIE nta nubwo twanabivuga barabibonye pe, Imana yabakoreyemo barayumvira bazamura icyo yadushyizemo muratumenya, kandi abahangayitse ngo ntabwo bameranye neza(bo na Irene Murindahabi washinzi MIE) tumeranye neza ahubwo n’ubu twamuhamagaraba arabasuhuza.”
Aba baramyi bavuze ibi mu gihe bamaze iminsi Mike bateguje ko bitegura gushyira hanze indirimbo bise Itabaza banabwira abakunzi babo ko batazabatenguha ndetse ko ubu baje baje nyuma y’akaruhuko bari bafashe.
Mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2026, ni bwo itsinda rya Vestine na Dorcas, ryatangaje ko rihagaritse imikoranire na Sosiyete ya MIE Entertainment Ltd isanzwe iyobowe na Irene Murindahabi uzwi nka M Irene, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakorana.
