Perezida Paul Kagame yasabye Ibihugu byo muri Afurika n’u Rwanda rurimo kutemera kuba insuzugurwa z’abo bahora bategeye amaboko ngo babahe imfashanyo kandi mu by’ukuri ibyo bahabwa na bo babyiha, abasaba kwanga kuba ubusa ahubwo bagakora bagamije gufatanya n’abandi aho gufashwa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR – Inkotanyi.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye kimaze imyaka myinshi cy’amateka y’u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika bisa nk’aho bidafite icyo bishyira ku meza ngo bisangire n’abandi ahubwo bigahora bishaka kurya ibyazanywe n’abandi gusa, agaragaza ko ibyo bidakwiye ahubwo haba hagomba kubaho kuzuzanya buri wese yagize icyo azana.
Yavuze ko nubwo hari abakenera imfashanyo bakazibona ariko baba bakwiye kwibaza ikibyihishe inyuma.
Yagize ati: ”Ni nacyo cyatumye mu mibanire yacu n’ibindi bihugu by’Isi duhora turi abo kugabirwa, gufashwa, rwose twemeye umwanya wo kuba turi aho tuganya dutegereje uwatugoboka. Baraboneka! Abo bagoboka baraza ariko ikibazanye ni imbabazi bagufitiye kubera iki? Kuki bagufitiye imbabazi? Barabaha kubera iki? Ni uko mutari abantu nk’abandi, nta bwenge mufite? Niba ushaka uwo mufatanya mwakuzuzanya gira icyo ushyira imbere nawe uvuge uti reka twuzuzanye.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko buri gihugu hari ibyo kiba gifite gushyira ku meza kandi hari n’ibyo abagituye bakora badategereje ko ab’ahandi babikora, ashimangira ko mu gihe ukorewe ibyo ushoboye uba ubaye ubusa; asaba Abanyamuryango ba FPR – Inkotanyi kutemera kuba gutyo.
Yagize ati: “Buri bantu bafite icyo bafite kugira ngo ugiteze imbere gira icyo ukora; gutegereza ko uw’ahandi azaza we kuko azi icyo kugikoresha akaza kuguha imfashanyo wari ukeneye uba wigize ubusa. Ntimukigire ubusa, ntimuzigire ubusa, RPF ni bwo butumwa nta kwigira ubusa, mukaba ubusa mukemera kuba ubusa? Mukemekera ko mushobora kubaho ngo muzagire icyo mutunga, muzagire icyo mukora ari uko undi muntu yaje kubibakoresha cyangwa yabibakoreye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko amateka u Rwanda rwanyuzemo iyo rudahaguruka ngo rwirwaneho rukore rugire icyo rwigezaho ubu ruba rwarabaye ubusa.
Yashimangiye ko buri muntu agomba kubanza kumenya icyo afite atanga kugira ngo agihuze n’icya mugenzi we hakabaho gukorana buri wese akabigiramo uruhare kandi akabyungukiramo