- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Ibyo inzoga zitujuje ubuziranenge zangije ku buzima bw’abantu bizabazwa nde?

Tariki ya 02 Nyakanga 2026 ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyasohoye itangazo rihagarika inganda zikorera mu Rwanda  zikora inzoga zizwi nk’ibyuma , ko zitazongera kugaragara ku isoko ndetse runasohora amazina y’inzoga zahagaritswe zengwa n’izi nganda.

Amakuru Media twaganiriye na bamwe mu baturage bakoresha inzoga . Mu gace ka Nyabugogo gakikije Gare itegerwamo imodoka zijya mu Ntara. Umwe mu basanzwe banywa iyi nzoga twise Habimana ( Izina ryahinduwe ) yatubwiye ko yisanze anywa iyi nzoga nubwo abizi ko iyi nzoga ari uburozi. Yagize ati ” Maze imyaka irenga 3 nywikira icyuma ( Nywa iyi nzoga ) , iyi se ni inzoga reka reka twe uyu ni umuriro tuba turya. Amaniga yanjye yose amaze gupfa azira ubu burozi. Njye nta mbaraga zayinkuraho keretse nyine ninyibura .Numvishe bavuga ngo yaciwe ”

Agace ka Nyabubogo ni ahagaragara izo nzoga cyane

Abazi izi nzoga bavuga ko uburyo zengwamo ziza zifite imbaraga ziri hejuru, ku buryo umuntu ayinywa iminota mirongo itatu ugahita umuyoberwa kubera imyitwarire ye.

Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd, ikora ibinyobwa bisembuye birimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, New House Potable Spirit, Club Potable Spirit na Hometown Potable Spirit.

Uruganda Ingufu Gin Ltd ni uruganda rwakoreraga mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi

Hari kandi NBG Ltd, yo yakoreshaga ibirango birimo United Flavored Gin, Bombastic Coconut Flavored Gin, Ingwe Flavored Gin, Amerikan Flavored Gin, Maguma Gin na Fimbo Blended Banana Brandy, na byo byashyizwe ku rutonde rw’ibicuruzwa bigomba gukurwa ku isoko.

Mu zindi nganda zafunzwe SKY Drop Industries LTD, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company LTD, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd ndetse na Roots Investment Group Ltd.

Izi nganda zafunzwe zimwe muri zo zimaze igihe zikora kandi harimo izari zarashyize imbaraga mu kwamamaza ibicuruzwa byabo kandi bigakorwa ku mugaragararo. Umuntu yakwibaza iki kibazo , izi nzoga ubuzima zangije bw’abantu buzabazwa nde ?