Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ikibazo cy’imyitwarire imwe n’imwe igenda igaragara mu rubyiruko, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro, kidakwiye kurebwa nk’ikibazo cya Polisi gusa, ahubwo ko ari inshingano ihuriweho n’umuryango mugari.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko imyitwarire igaragara mu rubyiruko rwa Gen Z na Gen Alpha ikwiye no kurebwa nk’uburyo urubyiruko rugaragazamo uko rwiyumva.
Yagaragaje ko nubwo hari abavuga ko hakwiye kwibandwa cyane ku gushakira urubyiruko akazi no kurureka rukigendera uko rushaka, kubaka urubyiruko rufite imyumvire iboneye na byo ari inshingano ikomeye kandi bikaba bitagomba gufatwa nk’ibintu bihangayikishije.
Yashimangiye ko kuba urubyiruko rufite imyumvire iboneye, rukamenya inshingano zarwo kandi rukagira ubuzima buzira umuze ari ingenzi nk’uko ari ngombwa kurushakira akazi n’amahirwe yo kwiteza imbere. Ati: “Urugamba rwo kugira urubyiruko ruzima, ni urwacu twese. Si ikibazo cya Polisi, ni icyacu twese.”
Ubu butumwa bwa Dr. Utumatwishima buje mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza impungenge ku myitwarire imwe n’imwe igaragara mu rubyiruko, cyane cyane ibikorwa bikorwa mu ruhame cyangwa bigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bidakwiye kubona abantu bagenda bahinduka buhoro buhoro, bakarangwa n’imyitwarire idakwiye kugeza ubwo bigorana kubagarura ku murongo. Ati: “Uwo mwanda, ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, nta byo dukeneye mu Rwanda.”
Rutikanga yavuze ko Polisi idashaka ko imyitwarire ibonwa nk’ibisanzwe cyangwa ngo yitwe uburyo bwo kwigaragaza no kwishimisha, mu gihe ishobora kuba ibangamira indangagaciro z’Abanyarwanda cyangwa ubuzima n’umutekano by’abaturage.
Yagarutse ku bantu bakora ibikorwa bigayitse mu ruhame, abasaba kwitondera imyitwarire yabo, anavuga ko Polisi itazongera kwihanganira ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
ACP Rutikanga yavuze ko Polisi izakomeza gukurikirana ibikorwa bigayitse bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok Live. Ati: “Ku kibazo cyo kwiyandarika, ubwomanzi n’ubusambanyi, tuzahera ku mbuga nkoranyambaga, TikTok Live. Kandi bagira ngo ntituba tubibona, turabikurikirana, turabibona. N’ababikora turababona, tuzabashaka.”
Yavuze ko kuba igikorwa kiri gukorerwa ku rubuga nkoranyambaga bidatuma abakora icyo gikorwa batagaragara cyangwa ngo babe hejuru y’amategeko.
Ibi Polisi ibishingiraho mu rwego rwo gukumira ibikorwa ishobora kubona nk’ibibangamira umutekano, imibereho myiza n’indangagaciro z’imibereho y’Abanyarwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanavuze ku bantu bakodesha amazu yabo akoreshwa mu birori byigenga bizwi nka “House Parties”, avuga ko ba nyir’amazu bakwiye kumenya ibikorwa bibera mu nyubako zabo.
Ibi bisobanuye ko abatanga ahantu hakorerwa ibyo birori na bo basabwa kugira uruhare mu gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibera muri izo nyubako.
ACP Rutikanga kandi yavuze ko abacuruza utubari, utubyiniro n’ahandi hahurira abantu benshi badakwiye kurebera imyitwarire mibi ibera aho bakorera. Yavuze ko Polisi itazemera ko ibikorwa bigayitse bikorerwa ahantu hahurira abantu benshi hanyuma ababishinzwe bakavuga ko batari babizi.
Nubwo Polisi yashimangiye ko izakomeza gukurikirana no gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ubutumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima bushingiye ku kuba ikibazo cy’urubyiruko kidakwiye gukemurwa n’ibihano n’ingamba z’umutekano gusa.
Yagaragaje ko urubyiruko rufite imyumvire iboneye ari igishoro cy’igihuguikoeye , bityo ko kururera, kurutoza indangagaciro no kurufasha kugira ubuzima bwiza bisaba uruhare rw’ababyeyi, amashuri, inzego za Leta, amadini, abahanzi, itangazamakuru, abikorera n’urubyiruko ubwaryo.
Ibi kandi bishimangira ko gushakira urubyiruko akazi no kurufasha kugira imyitwarire iboneye atari ibintu bibiri bihanganye. Ahubwo byombi bifite uruhare mu kubaka urubyiruko rushoboye kwigirira akamaro no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
ACP Rutikanga yasabye ko iki kibazo gifatwabwaho kare, aho gutegereza ko imyitwarire idakwiye ishinga imizi mu rubyiruko. Ati: “Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ejo twazagira abantu b’ibisenzegeri gusa.”
Ubu butumwa bw’inzego zombi busize ikibazo gikomeye imbere y’umuryango nyarwanda: ni gute urubyiruko rwahabwa umwanya wo kwigaragaza, guhanga udushya no kwishimisha, ariko rugakomeza kurangwa n’indangagaciro zirinda ubuzima, icyubahiro cya muntu n’imibereho myiza y’abaturage?
Ku bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima, igisubizo ntigikwiye gutegerezwa kuri Polisi yonyine. Ni urugamba rw’Abanyarwanda bose.