U Rwanda rugiye kwakira inama izitabirwa n’Ibihugu birenga 50 igamije gusesengura uko hatezwa imbere sisiteme y’ikoranabuhanga rikora mu buryo bwikora hashingiwe ku mabwiriza atangwa n’abantu bizwi nka Sisitemu Zigenga riri kugira ingaruka ku busugire n’umutekano muri Afurika.
Iyi nama yateguwe n’Inama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA), biteganyijwe ko izaba ku wa 12 Kanama 2026, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Iterambere rya Sisitemu Zigenga: Ingaruka ku busugire no ku mutekano muri Afurika”.
Ni inama izitabirwa n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano, abafata ibyemezo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere, abashakashatsi n’ibigo by’ubusesenguzi.
ISCA isanzwe ifite intego yo gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano Afurika ihura na byo, igaragaza ko ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru byiga kuri sisitemu zigenga bigamije gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kurinda ubusugire no gushimangira ukwigenga k’Umugabane mu buryo burambye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ISCA, Amb. Lt Gen. (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko izi sisitemu ziri gukemura imbogamizi za bimwe mu bibazo byari byugarije urwego rw’umutekano muri Afurika.
Yagize ati: “Sisitemu zigenga zirahari kandi ziri guhindura uko imbogamizi ku mutekano zigaragara n’uko ubushobozi mu bya gisirikare bugenda buboneka n’uburyo bukoreshwa. Afurika igomba guha icyerekezo izi mpinduka itekereza ku ngamba zishingiye ku miyoborere ibazwa inshingano n’ishoramari mu ikoranabuhanga no kuzamura ubushobozi bw’abakozi bawo.”
ISCA igaragaza ko izi sisitemu n’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, (AI) biri mu byifashishwa mu kurinda umutekano kandi biriguhindura mu buryo bwihuse imiterere y’umutekano muri Afurika.
Iryo koranabuhanga riri guhindura imikorere ya gisirikare, rigatuma ibihugu bya Afurika byisanga mu bibazo bishya kandi bigomba kubonerwa umuti mu buryo bwihuse kandi burambye.
Ibi biganiro bizaba bigizwe n’amatsinda abiri yuzuzanya, azasuzuma uko ibibazo byerekeye umutekano bigenda bihinduka muri Afurika n’igisubizo cyabyo mu buryo burambye.
Bizibanda ku masomo yavuye mu bikorwa bya gisirikare, amahirwe ahari n’intege nke zigenda zigaragara, ihiganwa rishingiye ku turere, imiyoborere, imiterere remezo y’amategeko, impinduka zishingiye ku gisirikare, kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi hamwe n’uruhare rwa za Guverimoma, urw’inganda z’ibikoreresho byifashishwa mu kurinda umutekano, n’uw’abandi bafatanyabikorwa.
ISCA iharanira guha ijambo Afurika mu biganiro by’umutekano ku Isi, gushyigikira uburyo bw’Afurika bwo gukemura amakimbirane, no gukomeza ubufatanye bw’uturere n’ibihugu byo kuri uyu mugabane mu bijyanye n’umutekano.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikataje mu gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye n’umutekano urimo; aho ryifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda hakoreshejwe indege zitagira abapilote, kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi, isesengura ry’amakuru hakoreshejwe AI n’ibindi.