- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Adel Amrouche watsinze FERWAFA muri FIFA yashinje Shema Fabrice kumusuzugura no kumufata nk’umwana

Umunya-Algeria, Adel Amrouche watsinze ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri FIFA aho ashobora kwishyurwa ibihumbi 360$ (530.280.000 Frw) yashinje Shema Fabrice kumusuzugura no kumufata nk’umwana.

Ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026 ni bwo byamenyekanye ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yategetse FERWAFA) kwishyura ibihumbi 360$ (530.280.000 Frw Adel Amrouche watoje Amavubi.

Ni nyuma y’uko uyu mutoza ukomoka muri Algeria yirukanwe ku nshingano zo gutoza Amavubi mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka agahita atanga ikirego muri FIFA avuga ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko none byarangiye atsinze.

Uyu mutoza yavuze ko yifuje ko ikibazo cye kitagera kuri uru rwego gusa bikaba byararangiye bihageze. Ati: ”Munyumve hari ibyo ntashaka gusobanura gusa ntabwo nshaka kwivanga muri iki kibazo. Nifuje ko twashaka igisubizo cy’iki kibazo ntabwo nifuje gushyira u Rwanda muri ibi bintu.

Birababaje kuba byagenze gutya ntabwo nshaka gutanga amakuru menshi. Birababaje ku bintu byose nifuriza u Rwanda n’ingufu natanze nifuzaga ko ibintu byagenda neza kuva ku mukino wa mbere natoje bamwe batangiye kumbwira ko hari abakinnyi nanga bakavuga byinshi”.

Adel Amrouche yavuze ko hari abantu bagiye bivanga mu kazi ke. Ati: ”Batangiye kumvuga mu bandi bagashaka kwivanga mu nshingano bategura imikino ya gicuti.”

“Bifuzaga kugenda muri byose gusa abanzi neza baziko ntakwemera kugenda kuyoborwa gutyo. Njye ndakora ariko nkanubaha nkubaha abayobozi tukagendera ku ntego zacu ariko ntabwo nashyirwa ku ruhande n’umuntu nzi neza ko atandusha umupira”.

Yakomeje agira ati: ”Ni umwana utamaze igihe kinini mu mupira niyo mpamvu ngereranya ubunararibonye bwacu Ndamuzi ari muri AS Kigali naramufashije.

Icyo twabyita ni ukwamamara bigahindura abantu wenda yazana ibyiza nkuko yazana n’ibibi ariko nta kibazo ndizera ko byagenze neza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi”.

Uyu mutoza yavuze ko yababajwe n’ukuntu yagambaniwe ndetse ashinja Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice kumusuzugura no kumufata nk’umwana.

Ati: ”Munyumve nababajwe n’uko numvaga nagambaniwe ,naragambaniwe peeh ntabwo nabona uko nabivuga gusa ndababaye kuba naraje muri ibi. Nagiye muri Azerbaijan gushaka abakinnyi ,navuganaga na Bonnie Mugabe arambwira ngo umutoza nta kibazo byaba ari byiza ubabonye. Icyo nicyo cyanjyanye muri Azerbaijan nyuma yaho nohererejwe ibaruwa insezererera.

Kwari ukunsuzugura bamfashe nk’umwana,ku ruhande navuga ko ari Shema Fabrice”. Yavuze ko imyitwarire ya Shema Fabrice itari ikwiye kuko mbere y’umukino yajyaga ajya mu rwambariro akavugana n’abakinnyi n’abatoza.

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri. Yasimbuwe n’Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63, wahawe gutoza Amavubi mu myaka ibiri.

Adel Amrouche watsinze FERWAFA muri FIFA, yashinje Shema Fabrice kumusuzugura no kumufata nk’umwana