- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Ntibyemewe kwinjira mu bitaramo bya BK Arena wambaye imyenda ishotorana

Ubuyobozi bwa BK Arena bwashyizeho amabwiriza agenga imyambarire, umutekano n’imyitwarire y’abazitabira igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Rema, kizabera muri iyi nyubako ku wa 5 Nzeri 2026.


Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaherekeza umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026.

Mu mabwiriza ajyanye n’imyambarire, BK Arena yatangaje ko nubwo buri muntu yemerewe kwambara bijyanye n’amahitamo bye, agomba kuzirikana ko ari ahantu hahurira abantu benshi.

Abazitabira iki gitaramo basabwe kwambara imyenda ihisha neza imyanya y’ibanga. Imyenda ibonerana na yo igomba kuba iteye ku buryo imyanya y’ibanga itagaragara.

Ubuyobozi bwa BK Arena bwagize buti “Imiterere y’imyambarire ya buri muntu n’uburyo yigaragaza biremewe. Kubera ko aha ari ahantu hahurira abantu benshi, turasaba buri wese kwambara mu buryo bubereye aho agiye.”

Indi myenda itemewe ni iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, bibiba urwango, ivangura cyangwa iterabwoba.

Ku bijyanye n’umutekano n’imyitwarire, nta muntu uzemererwa guhohotera abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa gukora ibikorwa by’urugomo. Abitabiriye basabwe kubaha umutekano, ibyishimo n’umwanya bwite bya bagenzi babo.

Umuntu uzagaragaza imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi mu kaga ashobora kwangirwa kwinjira cyangwa agasabwa gusohoka muri BK Arena. Buri wese azaba asabwa gukurikiza amabwiriza ahabwa n’abashinzwe kwakira abantu, ab’umutekano ndetse n’abakozi ba BK Arena.

Abazitabira igitaramo kandi basabwe kuhagera kare kugira ngo babone umwanya uhagije wo kunyura mu igenzura ry’umutekano. Amarembo yo hanze azafungurwa saa Cyenda z’amanywa, mu gihe imiryango ya BK Arena izafungurwa saa Kumi n’Igice. Biteganyijwe ko igitaramo kizarangira saa Moya z’ijoro.

BK Arena yanibukije ko inzoga zitazagurishwa umuntu utarageza ku myaka 18. Uzifuza kuzigura azasabwa kwerekana icyangombwa cyemewe kimuranga, ni mu gihe abazinywa basabwe kubikora mu rugero kuko ubusinzi mu ruhame cyangwa imyitwarire ibangamira umutekano w’umuntu n’uw’abandi itazihanganirwa.

Leisure in Kigali