Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Salalah mu Murwa Mukuru wa Oman, aho yakiriwe n’Umwami w’Ubwami bwa Oman, Sultan Haitham bin Tariq, bagirana ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Oman no kureba izindi nzego Ibihugu byombi byagiranamo imikoranire.
Umukuru w’Igihugu ari muri Oman mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, akaba ari narwo rwa mbere agiriye muri icyo gihugu aho yahasesekaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2026.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azasura Ingoro Ndangamurage ya Frankincense (Museum of the Frankincense Land), iherereye muri Dhofar mu majyepfo ya Oman mbere yo gukomereza ku ifamu y’Umwami ya Razat (Razat Royal Farm).
Iyi Ngoro ndangamurage iri muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu hashyizwe mu murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco UNESCO. Razat Royal Farm ifite ubuso bungana na hegitari hafi 405, akaba ari hamwe mu hantu h’ingenzi mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi n’uburezi.
Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame azasangirira ku meza na mugenzi we Sultan Haitham Bin Tariq.
Uru ruzinduko rwitezweho kongera gushimangira ubushake bw’Ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye, ndetse biteganyijwe ko impande zombi zizasinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, agamije gushyiraho uburyo bushya bwo kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Gihugu cya Oman, rugamije kongerera imbaraga umubano uzira amakemwa n’ubutwererane bisanzwe hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Oman bimaze imyaka isaga 28 bifitanye umubano wa dipolomasi, kandi ibihugu byombi byagiye bigirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Mu biganiro byagiye bihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, impande zombi zagarutse ku kongera ubufatanye mu by’ubukungu, ishoramari, ubuhinzi, ubukerarugendo, umuco na dipolomasi.


