Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ibice by’Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijoro rya tariki 20 rishyira tariki 21 Nzeri 2026, inkongi y’umuriro yibasiye uduce turimo akazwi nka Irambo 1 muri Nyalukemba muri Komini ya Ibanda mu Mujyi wa Bukavu.
Amafoto n’amashusho byasakaye ku mbuga nkoranyambaga birerekana amazu menshi yo muri aka gace yahiye yakongotse.
Amakuru yatanzwe n’umunyamakuru Wembi Steven ukurikirana ibibera mu burasirazuba bwa RDC, yavuze ko hapfuye abantu batanu barimo abana batatu.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatangajwe ku cyateye iyi nkongi cyangwa ku bandi bantu bashobora kuba bayiguyemo.
Iyi nkongi ije ikurikira izindi zagiye zibasira uyu Mujyi mu minsi ya vuba harimo iyabaye tariki ya 10 Nzeri, igahitana abagera kuri 27 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Nyuma yaho ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro AFC/M23 rigenzura uwo mujyi bwahamagaje inama yaguye y’umutekano i Bukavu igamije gushakira ibisubizo ikibazo cy’izo nkongi.
Iyi nama yabaye tariki ya 14 Nzeri 2026, iyoborwa n’Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ari kumwe n’umwungirije ushinzwe ibya politiki, imiyoborere, ubutabera na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, ndetse na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo.
Nyuma y’inama, hafashwe imyanzuro irimo gutegura no kongera ubushobozi bw’ibikoresho byo kuzimya inkongi, gushyiraho uburyo bwihuse bwo gutanga amakuru y’ahabaye impanuka no kongera ubushobozi bw’inzego zishinzwe ubutabazi.
Hatanzwe kandi amabwiriza yo kwita by’umwihariko ku mashuri ari mu bice bishobora kwibasirwa n’inkongi, hakagenwa uburyo bwo kwimura abanyeshuri mu gihe habaye ikibazo ndetse no kubigisha uburyo bwo kwitwara mu bihe by’impanuka.
