U Rwanda n’Ububiligi bivuga ko bishimishijwe no gusubizaho umubano wa dipolomasi, nyuma y’umwaka urenga bicanye uwo mubano ndetse bikirukana abadipolomate b’impande zombi.
Ibihugu byombi byatangaje icyo cyemezo ku wa kabiri mu itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Maxime Prévot.
Bavuze ko ari icyemezo cyafashwe bijyanye n’ibiteganywa n’ingingo ya kabiri yo mu masezerano mpuzamahanga y’i Vienne muri Autriche agenga umubano wa dipolomasi w’ibihugu, kandi ko gikurikiye inama no kuganira byagiye bibaho hagati yabo mu mezi ya vuba aha ashize.
Ingingo ya Kabiri y’a masezerano y’i Vienne ivuga ko ishyirwaho ry’umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu, ndetse n’ababihagarariye mu buryo buhoraho, “biba ku bwumvikane bw’impande zombi”.
U Rwanda n’Ububiligi – kimwe mu bihugu bibiri byahoze birukoloniza – byari byacanye umubano muri Werurwe (3) mu mwaka wa 2025 ku mpamvu zifitanye isano n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi (DRC), aho u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu. U Rwanda rwakomeje kubihakana ruvuga ko rwashyizeho “ingamba z’ubwirinzi”.
Icyo gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yari yatangaje icyemezo cyo “guhagarika umubano wa dipolomasi aka kanya” n’Ububiligi, inategeka abadipolomate bose babwo bari bari mu Rwanda kuhava bitarenze amasaha 48.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi na we yari yasubije avuga ko bwababajwe n’icyo cyemezo ndetse ko na bwo “bugiye gufata ibyemezo nk’ibyo”.