Umunyamakuru Migambi Gilbert wamenyekanye nka Migambi Nyawe akaba ari umwana wa Mukeshabatware Dismas na we wamenyekanye cyane mu ikinamico, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Isango Star aherutse gutangiraho akazi.
Migambi Nyawe wamenyekanye akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, byumwihariko kuri Radio Magic FM, yari aherutse gutangaza ko ari umunyamakuru mushya wa Isango Star.
Yari yatangajwe nk’umunyamakuru mushya w’iki gitangazamakuru, aho akora ikiganiro cyiswe ‘Isango n’Urubyiruko Vibes’ gitambuka buri mugoroba.
Kuri ubu, Ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwatangaje ko uyu munyamakuru yagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa Isango Star ku mbuga nkoranyambaga, bwagize buti “Bakunzi ba Isango Star mudufashe duhe ikaze, Migambi Gilbert, ubu ni we Muyobozi (Managing Director) wa Isango Star Radio & TV.”

Migambi Nyawe umaze kunyura ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda nka Radio & TV 1 na SK FM yaherukagaho, asanzwe ari umwana wa nyakwigendera Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu gukina amakinamico, ari na ho akomora impano y’itangazamakuru, ndetse akaba anakora ibijyanye na sinema.
Mukeshabatware Dismas wabaye umukozi w’icyahoze ari ORINFOR, yitabye Imana muri 2021, yakinnye mu makinamico yamamaye mu bihe byo hambere, akinakunzwe kugeza ubu.