- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Arabie Saoudite: Basomaniye mu Musigiti i Maka bibaviramo kwicwa

Arabie Saoudite yishe Abanya-Bangladesh babiri ku wa Gatatu, nyuma yo kubahamya icyaha cyiswe “imyitwarire idakwiye” mu musigiti wo mu mujyi mutagatifu wa Maka.

Abishwe ni Nazerul Islam Abdul Basir na Siti Akhtar, nk’uko byatangajwe ku wa 14 Ukwakira na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Arabie Saoudite, bikanyuzwa n’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru, Saudi Press Agency (SPA).

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yavuze ko inzego z’umutekano zataye muri yombi abo bantu babiri, zikabakurikirana nyuma y’iperereza. Nyuma bagejejwe imbere y’urukiko rubifitiye ububasha.

Nk’uko minisiteri ibivuga, urukiko rwemeje ko ibyaha baregwaga byagaragaye, rubakatira igihano cy’urupfu gishingiye kuri ta’zir, igihano umucamanza ashobora gutanga mu bushishozi bwe hakurikijwe amategeko ya Kisilamu. Minisiteri yavuze ko igihano cyatanzwe hashingiwe ku buremere bw’icyaha no kuba cyarabereye ahantu ndetse no mu gihe bifite ubusobanuro bwihariye mu idini.

Urwo rubanza rwaje kuba ndakuka nyuma yo kwemezwa n’urwego rubifitiye ububasha, maze hatangwa itegeko ry’umwami ryo gushyira igihano mu bikorwa. Abantu bombi bishwe mu karere ka Maka ku wa 14 Ukwakira.

Bangladesh isaba ibisobanuro birambuye

Konsila ya Bangladesh i Jeddah yavuze ko itari yaramenyeshejwe mbere y’uko abo baturage bicwa, ndetse ko yasabye ubuyobozi bwa Arabie Saoudite kubyemeza ku mugaragaro.

Umukozi wa konsila yabwiye ikinyamakuru The Daily Star, abinyujije kuri WhatsApp, ati: “Konsila ntiyamenyeshejwe na minisiteri mbere y’uko igihano gishyirwa mu bikorwa.”

Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu twashyikirije Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabie Saoudite inyandiko isaba ibisobanuro, tunasaba ko ibyabaye byemezwa ku mugaragaro.”

Ibitarasobanuka

Itangazo rya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ntiryasobanuye neza icyo “myitwarire idakwiye” abo bantu bashinjwaga ari cyo. Ntiryanagaragaje izina ry’umusigiti byabereyemo cyangwa igihe nyacyo bafatiwe.

Bityo, amakuru avuga ko abo bombi bari muri Arabie Saoudite bagiye gukora Umra, cyangwa ko umugabo yaba yarasomye umugore we ku gahanga hafi y’umusigiti nyuma y’amasengesho, ntaremezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Nta gihamya yigenga iragaragaza ko icyo gikorwa ari cyo cyatumye bahamwa n’icyaha cyangwa bagakatirwa igihano cy’urupfu.