I bweranganzo ! Iri ni izina ry’igitaramo rimaze kumenyerwa kuri iyi Korali Christus Regnat imenyerewe mu muziki unogeye amatwi mu majwi arimo ibipimo by’umuziki, yateguje abakunzi bayo igitaramo gisoza umwaka wa 2026 ndetse kikazahurirana n’isabukuru yo kwizihiza imyaka 20 iyi Chorale imaze ishinzwe.
Ni umwanya wihariye wo guhurira hamwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho iyi Chorale igaruka ku ndirimbo zagiye zikundwa n’abantu .
Kwizihiza imyaka 20 ni intambwe ikomeye kuri Chorale nk’iyi ibaye ubukombe. Iki gitaramo ni umwanya wo kwifatanya na Chorale Christus Regnat muri ibi birori by’amateka, kikaba n’umwanya ku bakunzi bayo n’abandi bose bakunda umuziki wa korali wo kuza gushyigikira iki gikorwa.
Abazitabira bazaba bafite amahirwe yo kwifatanya n’abandi mu gitaramo cyateguwe mu buryo bwihariye, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Korali Christus Regnat.
Mu bitaramo byabanje ” I Bweranganzo Concert ” byagiye bishimisha ababyitabiriye, bibaha umwanya wo kwishimira indirimbo zihimbaza Imana no gusangira ibihe byiza binyuze mu muziki wa korali. Ibyo byatumye iki gitaramo gikomeza kugira umwihariko mu bakunzi ba Chorale Christus Regnat n’abandi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu gihe hategerejwe ku nshuro ya gatatu, “i Bweranganzo Concert – 3rd Edition”, abakunzi b’iyi chorale barasabwa kutazacikwa n’iki gitaramo giteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2026, guhera i sa Kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Hotel Ste Famille. Ni igitaramo abagiteguye bavuga ko bagishyize ahantu heza mu Mujyi rwagati hazaba horoheye umuntu wese kuhagera.
Kwinjira muri iki gitaramo hashyizweho uburyo bwo kugura amatike , itike mu myanya isanzwe ikaba ari ibihumbi bitanu (5,000), mu myanya y’imbere akaba ari itike y’ibuhumbi icumi (10,000) ndetse no kwishyura ibihumbi Makumyabiri (20,000 ) ku bazaba bicaye imbere neza neza y’abaririmbyi. Uburyo bwo kugura itike wanyura *550*2*2*119# bityo ukigurira itike wihitiyemo.
Abategura iki gitaramo barahamagarira abantu kuzitabira ari benshi, kugira ngo bongere gusangira ibihe by’ibyishimo, indirimbo n’uguhimbaza Imana.
Amwe mu mafoto y’ibitaramo byabanje:




