Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atanyuzwe habe na mba n’ubutabera yahawe ku musore ashinja kumusambanya ku gahato.
Ibi Shaddyboo yabigarutseho mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yahamije ko yagerageje kugaragaza ko yasambanyijwe ku gahato ariko mu by’ukuri ntibihabwe agaciro.
Ati “Sinigeze mbona ubutabera nari nkwiriye, ariko nkeneye kwivugira. Nkeneye kwikuramo ubu bubabare kugira ngo nshobore gukomeza ubuzima bwanjye.”
Shaddyboo yagaragaje ko yari asanzwe aziranye na Yugi Umukaraza ashinja kumusambanya ku gahato ndetse akanamushyigikira mu muziki yifuzaga kwinjiramo ndetse by’umwihariko agashimira Ish Kevin wabafashije gusohora indirimbo ‘Cheers’.
Ati “Nari nsanzwe mushyigikira kandi nkamufasha gutera imbere, kuko yashakaga kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro. Ndashimira Imana kubera Ish Kevin wamfashije gushyira hanze indirimbo yashakaga gusohora. Ariko nyuma y’ibyo byose nakoze kugira ngo mufashe, ntiyigeze abinshimira. Kandi se, urabizi ibyabaye nyuma yaho? Yansambanyije ku gahato.”
Shaddyboo avuga ko atumva ukuntu abantu bagiye bahamya ko uyu musore bari basanzwe bakundana cyane ko ku bwe asanga yari akiri umwana muto yaba mu myaka no mu byiyumvo.
Ati “Abantu bakeneye gusobanukirwa ko uyu musore yari muto cyane ugereranyije nanjye. Mu maso yanjye yari akiri umwana muto, atari n’umugabo nashoboraga gutekereza ko twakundana. Yari akiri muto cyane mu mitekerereze no mu marangamutima ugereranyije nanjye. Sinashoboraga kwiyumvisha ndi mu rukundo na we. Nta na rimwe mu buzima bwanjye.”
Uyu mugore ahamya ko mu buzima bwe yanyuze mu bintu byinshi byamubabaje ariko igikomeye kuruta ibindi ari ugusambanywa ku gahato na Yugi Umukaraza.
Ati “Nanyuze mu bintu byinshi bikomeretsa umutima bitewe n’abantu batandukanye, ariko ibyambayeho kuri uyu musore byansigiye igikomere gikomeye. Ndarambiwe guceceka no guhisha ububabare bwanjye kugira ngo abandi bumve bisanzuye. Nkwiriye guhabwa umwanya wo kuvuga, kandi nkwiriye gukira ibikomere no kongera kubaho nta bubabare buntera imbere.”
Urubanza rwa Shaddyboo na Yugi Umukaraza rwatangiye nyuma y’uko Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo areze Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026. Yugi yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ariko ruvuga ko rutabonye impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato, rusanga hari izishingirwaho mu kumukurikiranaho icyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Yugi yajuririye icyo cyemezo, ariko ku wa 18 Kanama 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwe, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze. Icyakora, ku wa 3 Nzeri 2026, yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha no kubwizeza kwisubiraho.
Ni mu gihe muri Nyakanga 2026 Shaddyboo nawe yari yarajyanywe ku bushake bwe muri ‘Isange Rehabilitation Centre’ kugira ngo afashwe ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, aza gutaha muri Nzeri 2026.
