- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

OIF mu myaka 31: Menya Abanyamabanga Bakuru bayiyoboye n’udushya twabaranze

Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie—OIF) umaze kugira Abanyamabanga Bakuru bane kuva hashyirwaho umwanya w’ubuyobozi bwawo mu 1997. Aba bayobozi bakomoka mu bihugu bitandukanye, bayoboye uyu muryango mu bihe bitandukanye, bagira uruhare mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, umuco, uburezi, demokarasi, amahoro n’ubufatanye mu iterambere.

Abayoboye uyu muryango ni Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali, Umunyasenegali Abdou Diouf, Umunyakanada Michaëlle Jean n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, uri ku buyobozi kuva muri 2019.

Nubwo OIF yashinzwe mu 1970, umwanya w’Umunyamabanga Mukuru washyizweho mu nama yabereye i Cotonou muri Bénin mu 1995, maze uwawuhawe bwa mbere atorwa mu nama ya Hanoi muri Vietnam mu 1997.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’uyu muryango, Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwa kuri manda y’imyaka ine (4), ishobora kongerwa.

Mu mateka y’uyu muryango, hari uko abayobozi bamaze igihe ku buyobozi bitandukanye:

  1. Boutros Boutros-Ghali: 1997-2002

Boutros Boutros-Ghali ni we wabaye Umunyamabanga Mukuru wa mbere wa Francophonie, atorerwa izi nshingano mu 1997. Mbere yaho yari yarabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuva mu 1992 kugeza mu 1996.

Mu gihe cye, OIF yatangiye gushyira imbaraga mu gukoresha ururimi rw’Igifaransa nk’ishingiro ry’ubufatanye bwa politiki hagati y’ibihugu biyikoresha. Kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze igihe cye ni ukwemeza Amasezerano ya Francophonie (Charte de la Francophonie) mu nama ya Hanoi mu 1997, yashyizeho umurongo ngenderwaho w’imiterere n’imikorere y’uyu muryango.

Ikindi gikomeye ni Itangazo rya Bamako (Déclaration de Bamako) ryemejwe mu 2000, ryashyizeho amahame ya Francophonie mu bijyanye na demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure. Iri tangazo ryahaye uyu muryango uburyo bwo kugira uruhare mu kurengera no guteza imbere imiyoborere myiza mu bihugu biwugize.

  1. Abdou Diouf: 2003–2014

Abdou Diouf yatorewe kuyobora Francophonie muri 2002, atangira imirimo muri Mutarama 2003. Yari asanzwe afite ubunararibonye muri politiki kuko yabaye Perezida wa Sénégal kuva mu 1981 kugeza muri 2000.

Mu myaka 12 yamaze kuri uyu mwanya, yagize uruhare rukomeye mu kongerera Francophonie imbaraga muri politiki mpuzamahanga no kwagura ubufatanye n’indi miryango mpuzamahanga. Ni umwe mu bayobozi bagize uruhare mu guhindura imikorere n’imiterere y’uyu muryango.

Mu byo yakoze harimo guteza imbere ivugururwa ry’amategeko agenga Francophonie. Muri 2005, hemejwe Amasezerano mashya (Charte de la Francophonie) mu nama yabereye i Antananarivo muri Madagascar. Ni yo yashimangiye imiterere ya OIF nk’umuryango mpuzamahanga, inarushaho gusobanura inshingano z’inzego zawo.

Yashyize kandi imbaraga mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu nzego mpuzamahanga, kurengera uburenganzira bwa muntu, demokarasi, uburezi n’ubufatanye mu iterambere. Yashoboye kongera ijwi rya Francophonie mu biganiro mpuzamahanga no guhuza uyu muryango n’izindi nzego mpuzamahanga.

  1. Michaëlle Jean: 2015–2018

Michaëlle Jean yabaye Umunyamabanga Mukuru wa gatatu wa Francophonie, atorerwa izi nshingano mu nama yabereye i Dakar muri Sénégal mu Gushyingo 2014, atangira akazi muri Mutarama 2015. Yabaye umugore wa mbere uyoboye uyu muryango kuva washingwa.

Mu gihe cye, yashyize imbere guteza imbere uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu bukungu, mu miyoborere no mu bikorwa by’iterambere. Yashimangiye ko urubyiruko rutagomba gufatwa nk’abagenerwabikorwa gusa, ahubwo rugomba kugira ijambo mu gufata ibyemezo bigira ingaruka ku hazaza harwo.

Kimwe mu byaranze ubuyobozi bwe ni ugushyigikira gahunda z’uburezi, amahugurwa n’iterambere ry’ubumenyi, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga n’udushya mu bihugu bikoresha Igifaransa. Yashyigikiye kandi ibikorwa bigamije kongera amahirwe y’abagore n’urubyiruko mu kwihangira imirimo.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, OIF yakomeje ibikorwa byo kurengera amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Yagize uruhare mu bikorwa by’ubuhuza no gukumira amakimbirane mu bihugu bimwe na bimwe, ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’Igifaransa mu nama mpuzamahanga.

Raporo y’ibikorwa bya OIF muri 2015–2018 igaragaza ko hashyizwe mu bikorwa amahugurwa, inkunga ku bigo by’umuco, ubufasha mu miyoborere myiza no gushyigikira ibikorwa by’ubukungu by’abagore n’urubyiruko.

  1. Louise Mushikiwabo: 2019 – ubu

Louise Mushikiwabo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa kane wa Francophonie, atorerwa izi nshingano mu nama yabereye i Yerevan muri Arménie mu Ukwakira 2018, atangira imirimo muri Mutarama 2019. Yabaye umugore wa kabiri uyoboye uyu muryango, ariko aba Umunyafurika wa mbere w’umugore ugeze kuri uyu mwanya. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu Gushyingo 2022, mu nama yabereye i Djerba muri Tunisie.

Mbere yo kujya muri izi nshingano, Mushikiwabo yari afite ubunararibonye mu miyoborere n’imibanire mpuzamahanga. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2018, yabaye kandi Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda. Mbere yaho, yari yarabaye Minisitiri w’Itangazamakuru (Minister of Information) kuva muri 2008 kugeza muri 2009.

Mu byo yashyize imbere kuva ayoboye OIF harimo kuvugurura imikorere y’uyu muryango kugira ngo urusheho kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’ibihugu biwugize. Yashyize imbaraga mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, gufasha urubyiruko n’abagore, ubukungu burambye, amahoro, demokarasi n’ikoranabuhanga.

Kimwe mu bikorwa bifatika byaranze ubuyobozi bwe ni gahunda ya D-CLIC, igamije gufasha urubyiruko n’abagore kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga. Raporo y’ibikorwa bya OIF muri 2024 igaragaza ko muri Afurika yo hagati abantu 1,237 bari bamaze guhabwa amahugurwa n’ibikoresho bibafasha kwiga imyuga ijyanye n’ikoranabuhanga. Muri bo, 367 bari bamaze kurangiza amahugurwa, abandi 870 bakaba bari bakiyitabiriye.

Ikindi ni umushinga wo gufasha ibihugu kunoza uburyo bwo kwandika no kubika ibyangombwa by’irangamimerere. Mu bihugu bya Tchad na Cameroun, uwo mushinga wafashije mu gutanga ibyemezo by’amavuko birenga 58,000, bigafasha abaturage kubona ibyangombwa by’ibanze bibafasha kubona uburenganzira bwabo.

Yashyize kandi imbaraga mu kongera ijwi rya Francophonie mu biganiro bya dipolomasi mpuzamahanga no kuvugurura imikorere y’inzego zayo, hagamijwe gukoresha neza umutungo no kongera umusaruro w’ibikorwa byayo.

Mu nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 16 Ugushyingo 2026, amatora y’uzamusimbura yasubitsweho umwaka umwe kubera kutumvikana kw’ibihugu bigize uyu muryango ku mukandida ugomba kuyobora. Ibyo byatumye Mushikiwabo akomeza inshingano ze mu gihe hategerejwe andi matora muri 2027.

Mu myaka igera kuri 30 ishize kuva hashyizweho umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, abayobozi bane bawuyoboye bagiye bawusigira ibyagezweho mu bijyanye no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, uburezi, umuco, demokarasi, amahoro n’ubufatanye mu iterambere.

Nubwo buri muyobozi yagize ibyo ashyira imbere bitewe n’igihe cye, bose bahuriye ku ntego yo gukomeza guhuza ibihugu n’abaturage bakoresha Igifaransa, no kongera uruhare rw’uyu muryango mu bibazo bireba isi.