Thu. Sep 19th, 2024

Kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Ugushyingo 2021,  Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye  Keith Hansen uhagarariye Banki y’Isi mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku bufatanye hagati  ya Banki y’Isi n’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse na gahunda yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ku bijyanye no guhangana n’iki cyorezo, muri Mata 2021, Banki y’Isi yahaye u Rwanda  inkunga ya miliyoni 30  z’amadolari y’ Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 29  z’amafaranga y’u Rwanda  yo gufasha muri gahunda yo  kurwanya COVID-19   harimo gutumiza no  gukwirakwiza inkingo mu gihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda  abantu basaga  miliyoni 3 bamaze gufata urukingo rwa COVID-19   mu  gihugu hose kandi gahunda irakomeje.

Banki y’Isi ikaba izaha u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 350 z’amadolari y’Amerika azifashishwa  mu guhangana na COVID-19.

Muri Kamena 2021, iyi Banki yateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika; asaga miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda  yo gufasha impunzi  ziba mu Rwanda  n’abaturage bazakiriye.

Muri 2019, Umuyobozi Mukuru uhagarariye Banki y’Isi mu bihugu 22 byo ku mugabane w’ Afurika birimo n’u Rwanda, Anne Namara Kabagambe yasuye u Rwanda anaganira na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aho yagaragaje ko Banki y’Isi yishimira uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa bigafasha abaturage.

Banki y’Isi imaze gutera u Rwanda inkunga isaga miliyari y’amadolari y’Amerika. Mu bikorwa itera inkunga harimo ubuhinzi, kubaka imihanda, kugabanya ubukene, gukwirakwiza amashanyarazi, uburezi  n’ibindi.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *