Ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri kitwa Good Harvest kiri mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro bavuga ko Minisiteri y’Uburezi yashyira ingufu nyinshi mu bigo by’amashuri ya Leta kugira ngo uburezi bwabyo bugere ku butangwa muri amwe mu mashuri yigenga.
Ku wa kane tariki 2 Mutarama 2020, ababyeyi baganiriye n’ubuyobozi ku byagezweho, bishimira ko hari abana babiri batsinze ku rwego rw’igihugu bakaza mu 10 ba mbere kuri kiriya kigo.
Côme Gahamanyi afite umwana witwa Trine Gahamanyi, yabaye uwa Karindwi mu gihugu mu mashuri abanza.
Avuga ko ikibazo kikiri mu burezi mu mashuri amwe na mwe ya Leta ari uko abarimu n’abayobozi batita ku bana cyane nk’uko bigenda ku bigo bikomeye byigenga.
Ati: “Njye mbona ibigo bya Leta na byo byashyira imbaraga mu kwegera abana n’ababyeyi bakamenya uko umwana abayeho, bakamenya akabazo umunyeshuri afite, mbese bakigira ku bigo byigenga.”
Gahamanyi avuga ko ibigo bya Leta bidahoza ijisho ku bana nk’uko bigenda ku bana biga mu bigo byigenga, gusa ashima ko hari intambwe iterwa n’ubwo hagomba kugira ibindi binonosorwa.
Undi mubyeyi witwa Cynthia Niyobuhungiro na we ashima ko hari igikorwa mu burezi kugira ngo abana b’aho barerera bige neza kandi bagatsinda.
Yemeza ko uburere mu bigo byigenga butangwa neza kandi akavuga ko yizeye ko no mu myaka iri imbere Leta izakomeza gukorana n’abikorera kugira ngo uburezi bukomeze gutera imbere.
Justus Kangwage uyobora inama y’Ubutegetsi y’ikigo Good Harvest School na we asanga uburezi mu bigo bya Leta bwagombye kongerwamo ingufu.
Kuri we ngo umwana agomba kwitabwaho aho ari hose haba mu mashuri ya Leta cyangwa ayigenga.
Justus Kangwage asanga mu burezi hari abana bajya mu ishuri bakiga bakagira ubumenyi ariko ntibagire uburere, ibyo na byo ngo byitabweho.
Ati: “Ikibazo dufite ubu ni uko hari abana benshi bafite ubumenyi ariko badafite uburere. Diplome zo zizaboneka mu Banyarwanda benshi kuko zirahari n’abazitanga barahari, ariko indangagaciro ni zo mbona zirimo ikibazo cyane.”
Avuga ko kuba uburere bw’abana benshi bucumbagira kandi bafite impamyabumenyi zo hejuru ari ikibazo ku mibereho y’igihugu mu bihe biri imbere.
Kuri uyu wa Gatanu ababyeyi baratangira kohereza abana ku bigo by’amashuri kugira ngo bose bazabe bageze ku bigo byabo ku wa Mbere taliki 06, Mutarama, 2020.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW