Sat. Nov 23rd, 2024

Mu nama yahuje Abacukuzi ba Kariyeri na Mine n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango abakora umwuga beruye bavuga ko kuba imyanzuro y’inama bakorana n’Akarere itubahirizwa biterwa n’uko hari abakingira ikibaba abatagira ibyangombwa kubera ikenewabo n’ikimenyane.

Abacukuzi bavuga ko ibyemezo bifatirwa mu nama bidashyirwa mu bikorwa usibye kuguma mu mpapuro

Hashize igihe bamwe mu bacukuzi ba kariyeri na mine mu Karere ka Ruhango bitotombera ko hari abasabwa  ibyangombwa byemewe kugira ngo babashe gucukura, ariko bagatungurwa no kubona ku ruhande rwabo hari abakora batabifite ndetse bakaba badatanga imisoro ya Leta.

Aba bacukuzi bavuga ko abakora amakosa ari na bo bakunze kurengera imbago za bagenzi babo no kwangiza ibidukikije.

Hagenimana Jeróme wo mu Murenge wa Kinihira avuga ko iyo abakoze amakosa babaregeye Inzego z’ibanze zitagira icyo zibatwara ahubwo bakikoma uwareze. Niyo babivuze mu nama nk’iyi bigashyirwa mu nyandiko mvugo,  na bwo ngo imyanzuro ntishyirwa mu bikorwa uko yemejwe.

Ati: “Abakora aya makosa turabazi, n’Ubuyobozi burabazi ntabwo bifatirwa ibyemezo twe bisa nk’aho ari bo dukorera.”

Abacukuzi bavuga ko hari n’abigamba ko bafitanye amasano ya bugufi na bamwe mu Bayobozi bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe bigahera mu nyandiko.

Babwiye Umuseke umwo mu bavugwa ari mu nama akaba yitwa Iragena.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko  usibye kumva abantu bavuga biriya birego, ngo nta mucukuzi n’umwe ukora amakosa yitwaje ko afitanye amasano ya bugufi n’abayobozi, usibye isano y’Ubunyarwanda.

Avuga ko hari abakangisha bagenzi babo ko baziranye na bamwe mu Bayobozi  bashaka kubereka ko nubwo babarega ntacyo babatwara.

Rusiribana ahakana ko nta sano ryihariye afitanye na Iragena utungwa agatoki, ko ibyo bavuga ari amagambo kandi nubwo ryaba rihari ritatuma aryitwaza ngo bamurengere mu gihe yakoze amakosa.

Ati: “Bareke guhindura ibintu byose rusange, hari abakora ayo makosa kubera kutamenya amategeko, niba hari abadasora ni yo mpamvu tuba twatumije inama kugira ngo babagaragaze.”

Iragena ushyirwa mu majwi n’abacukuzi ko ari mu bitwaza ikenewabo, yahawe ijambo avuga ko anenga abaturage bahamagara Itangazamakuru bashaka kuvuga ibitagenda, ko bakwiriye gucyahwa.

Abacukura kariyeri bavuga ko hashize umwaka hari imyanzuro yafatiwe mu nama ikaba itarubahirijwe, bakavuga ko batizeye ko n’ibyemejwe mu yabaye tariki ya 1 Mutarama 2020 bidashobora kubahirizwa kuko inama nk’izi zimaze kuba kenshi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko bagiye gukosora ibitaragenze neza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2020, bahereye mu gusuzuma abadafite ibyangombwa n’abashaka gutererwa imbago z’aho bacukura Kariyeri na Mine.

Mu cyumweru gishize Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yabwiye bimwe mu bitangazamakuru ko iby’amasano n’ikimenyane bivugwa muri bamwe mu bacukura kariyeri na mine mu Karere ke na we ari uko abyumva.

Iburyo Rusiribana Jean Marie Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, avuga ko bagiye gukosora ibitaragenze neza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2020.
Abashinjwa kudasora no kutagira ibyangombwa bavugwaho no kwangiza inkombe z’imigezi

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

By admin

2 thoughts on “Ruhango: Ikenewabo n’ikimenyane byavuzwe n’Abacukuzi banenga bagenzi babo”
  1. Ibi ntabwo ari mu bucukuzi gusa mu butabera ujya kuburana watunguko ngo dore cya kindi kiraje. None se uzaharenganurwe nande? Aho babera abaswa babivuga wumva kandi ubareba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *