Sat. Nov 23rd, 2024

Umujyanama muri Perezidansi y’u Bushinwa akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Wang Yi azatangira urugendo mu bihugu bitanu by’Africa aribyo u Burundi, Misiri, Djibouti, Eritrea na Zimbabwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa Wang Yi

Ni urugendo azatangira ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha taliki 07, Mutarama akarurangiza taliki 13, Mutarama, 2020.

Bivugwa ko azasura biriya bihugu kubera ko byamutumiye ngo baganire ku ngamba z’iterambere byafatanyamo n’u Bushinwa.

Bivugwa yatumiwe nab a Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba biriya bihugu aribo Sameh Shoukry wa Misiri, Mahamudu Ali Youssouf wa Djibouti, Osman Saleh wa Eritrea, Ezechiel Nibigira w’u Burundi na Sibusiso Moyo wa Zimbabwe.

Buri ntangiriro z’umwaka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa asura ibihugu runaka by’Africa, ubu bikaba bizaba bibaye ku nshuro ya 30 guhera 1991.

Umwaka wa 2020 kandi uje wuzura isabukuru y’imyaka 20 hatangijwe  Forumu ihuza u Bushinwa n’Africa( Forum on China Africa Cooperation (FOCAC.

Hari abahanga bavuga ko u Bushinwa bufite gahunda ndende yo kwigarurira Africa bubinyujije mucyo bwise Belt and Road, iyi ikaba ari politiki ikomeye yatangijwe n’u Bushinwa yo guha Africa ibikorwa remezo byose yifuza.

Ibi ariko ngo bizatuma Africa ihinduka umucakara w’u Bushinwa binyuze mu kunanirwa kubwishyura imyenda iremereye izaba ibufitiye mu myaka mike iri imbere.

China.org.cn

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Umwe mu bayobozi bakuru b’u Bushinwa azasura u Burundi”
  1. Ariko ibi nibyo bituma United Nations inanirwa gukemura ibibazo byinshi bibera mu isi.Niba ibihugu byinshi bikomeye bihana (to punish) u Burundi kubera ibyo bukorera abaturage bamwe,noneho China ntibibone ahubwo igafasha u Burundi,ntacyo UN yakora ku Burundi.Ni kimwe na biriya bibazo bya North Korea,Iran cyangwa Syria,aho Russia na China bihanganye na America.
    Muri make,ntacyo UN yageraho,niba ibihugu biyigize bihora bihanganye.Niyo mpamvu Yezu yerekanye ko Ubwami bw’imana (ubutegetsi bw’imana) aribwo bwonyine buzaza bugakemura ibibazo byose isi ifite.Ni nayo mpamvu niba dushaka kuzarokoka ku munsi wa nyuma,Yezu yadusabye gushaka ubwo butegetsi bw’imana,ntiduhere gusa mu gushaka ibyisi nkuko benshi babigenza.

    1. Abayohova mushobora kuba mugize itsinda ry’iterabwoba kuko sinumva impamvu umuyohova umwe atanga igitekerezo kimwe akagipostinga ku mbuga nyinshi ariko agahinduranya amazina! Kwiyita izina ritari iryawe byo si icyaha iwanyu?

  2. Nta kibazo kirimo kuko bari mu bucuruzi sinzi niba mu Burundi barakoze inkuru ivugako badutwerereye Primature.Gusa njyewe nshyigikiye ko Nkuruziza akora ihererekanya bubasha uyu mwaka binyuze mu matora bityo akaba yongeye gutsinda icy’umutwe bamwe byananiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *