Sat. Nov 23rd, 2024

Ubuyobozi bwa APR FC bwazanye Umunya-Maroc, Hassan Haj Taieb uje kongerera ubumenyi umutoza w’abanyezamu ndetse n’abanyezamu ubwabo mu gihe cy’amezi atatu. Uyu mutoza yakoze imirimo inyuranye mu gutoza irimo no kuba yaranyuze muri Real Madrid atoza ikipe y’abana.

Hassan Taieb yatangiye akazi. Aha yari ari guha amasomo umutoza Mugabo

Hassan Taieb w’imyaka 57, ni inararibonye mu gutoza abanyezamu ku mubagane wa Afurika, yakoreye mu bihugu bitandukanye birimo iwabo muri Maroc, Nigeria na Uganda n’ahandi.

Yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 1 Mutarama 2020 azanye n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi.

Muri aya mezi atatu, Hassan Taieb azaba ari guha ubumenyi umutoza w’abanyezamu wa APR FC, Mugabo Alex ndetse n’abanyezamu ba APR FC ari bo Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier ndetse na Ntwali Fiacre.

Yavuze ko aje kuzamura urwego bari bariho, ati “Nimvuga urwego ntibyumvikane ko ruri hasi, oya, ahubwo hari bike by’ingenzi nje kongeramo. Narebye imikino y’iyi kipe itari myinshi ariko usanga harimo ibintu bimwe na bimwe byo gukosora.”

Avuga ko ibikwiye gukosorwa muri izamu ry’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ari “Nk’uburyo bakorana na ba myugariro babo, uburyo basimbuka, uburyo bakina imipira ku kirenge, aho bawutanga, gupanga abakinnyi ku rukuta igihe hagiye guterwa imipira y’imiterekano, gusohoka n’ibindi tuzagenda turebera hamwe n’umutoza Mugabo.”

 

Ni umunyabigwi…

Hassan Taieb yakiniye ikipe y’igihugu ya Maroc y’abari munsi y’imyaka 15, 17 ndetse n’iy’abari munsi ya 19 mu gikombe k’isi cyo mu 1984 cyabereye muri Australia. Mu byiciro by’abakiri bato byose hamwe mu ikipe y’igihugu akaba yarakinnye imikino 20.

Nyuma yo kuva mu gikombe k’isi, Taieb yaje kurindira ikipe nkuru ya  Maroc guhera mu mwaka w’ 1987 ari nabwo yaje kwerekeza ku mugabane w’Uburayi nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Portugal aho yakinnye imyaka 14 mu makipe yo mu kiciro cya mbere icyo gihe nka Penafiel ubu iri mu kiciro cya kabiri, Deportivo Lousa, Sporting Piens na Deportivo Dejan yaje kuzamukana na yo mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 1992.

Amaze gusezezera ku mupira w’amaguru mu mwaka w’1994, nyuma y’imyaka ibiri yerekeje muri Espagne kwiga gutoza umupira w’amaguru ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya B yahawe na UEFA, nyuma yakomereje mu Budage ahabonera iy’ikiciro cya A yahawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Nyuma yagurutse iwabo muri Morocco yitabira amahugurwa yo gutoza abanyezamu yatangwaga na CAF nyuma ahabwa impamyabumenyi zo mu byiciro bya D,C na B.

Amaze kubona izo mpamyabumenyi yatangiye gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 b’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Real Madrid riherereye muri Maroc, nyuma y’imyaka ibiri akomereza amasomo yo gutoza abo bana i Madrid, icyo gihe na we yatozwaga n’abatoza b’ikipe nkuru ya Real Madrid.

Hassan Taieb (hagati) n’umutoza mukuru baganira n’umutoza w’abanyezamu Mugabo
Yatangiye gutanga amasomo

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *