Sun. Nov 24th, 2024

Mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana wari Umushyitsi Mukuru yibukije abaturage ko bakwiriye kwirinda amakimbirane kuko nta nyungu yayo uretse igihombo gusa.

CG Gasana Emmanuel avuga ko nta nyungu y’amakimbirane uretse igihombo gusa gusa

Ibi yabivuze ahereye ku birego bamwe mu baturage batanze bavuga ko babangamiwe n’ijwi riri hejuru ‘Adhana’ abisilamu bakoresha iyo basenga ku musigiti baturiye.

Aba baturage baherutse kwandikira inzego zitandukanye basaba ko zibashakira umuti w’iki kibazo kuko urusaku rw’indangururamajwi yo ku musigiti rutuma badatora agatotsi.

Mushimiyimana Bernadette avuga ko bashyizeho imizindaro 3 ituma abahatuye batabasha gutekana cyane mu masaha ya mu gitondo na numugoroba.

Yagize ati “Nababwiye ko gusenga kwabo kutagomba guhonyora Uburenganzira bw’abaturage, barabyanze barakomeza.”

Uyu muturage ukunze kuvuga ibitagenda, avuga ko afite n’izindi dosiye z’abantu barimo n’abayobozi bagiye bakora amakosa atandukanye mu kunyereza umutungo w’abaturage.

Imamu w’uriya musigiti, Nsengiyumva Sad avuga ko iki kibazo cyakemutse kuko aho baherewe amabwiriza yo kugabanya amajwi bayagenderaho.

Ati “Kuva Ubuyobozi bwabidusaba ntabwo twongeye kurangurura adhana.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel avuga ko inzego zishinzwe umutekano zigomba gukurikirana iki kibazo kiri hagati ya bamwe mu baturage n’umusigiti.

Avuga ko mu gukemura ibi bibazo  abaturage bagomba kubahana kandi ntihagire uhutazwa.

Yagize ati “Muri mwese ntawe ukwiriye kugirirwa akarengane.”

Yanabibukije ko nta kiza cy’amakimbirane kuko ingaruka zayo zidashobora kuza ari nziza ahubwo ko zihora ari igihombo.

Yagize ati “Nta rwego rugomba kubangamira urundi, guhora mu makimbirane ya buri gihe  muzasanga nta nyungu mukuyemo usibye igihombo no gutakaza igihe.”

Avuga ko umuturage utinyuka akavuga amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi ndetse n’abaturage akwiye kurindirwa umutekano.

Mu bibazo bindi by’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, Guverineri yasabye ko bishyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo ababikoze bakorweho iperereza.

Mushimiyimana Bernadette mu nteko y’abaturage yari yitwaje dosiye zirimo urutonde rw’abantu bakoze amakosa barimo n’abasakuriza abaturage
Guverineri yaje mu nteko y’Abaturage isigaye iba kabiri mu cyumweru
Imamu Nsengiyumva Sad yavuze ko iki kibazo cyakemutse

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

By admin

2 thoughts on “Guv. Gasana mu nteko y’abaturage yabibukije ko umusaruro w’amakimbirane ari igihombo gusa”
  1. Afande Gasana ibyo uvuga ni ukuri.Biratangaje kubona umuturage avuga ngo abasiramu baramusakuriza.Sindi umusiramu ariko kera hari utubazo cg uturego twabwiraga abarimu.Urugero:Ngo kanaka arandebye.Icyo ni ikirego koko?!Ko abanyakigali batarasakuza bijujutira iyi minara.?Abaturage nidukore tube mu matiku tworohereze abayobozi natwe tutiretse.Nk’uyu uhora area abayobozi koko nta n’umwe ukora neza nabyo ngo azabitangaze.Mbona Leta yacu yaraduhaye Butamwa tukiyongereraho Ngenda.

  2. Nyamara uramukwena mu bigaragara kandi bizwi. Ntawe tubuza gusenga,ariko hari ibyakabaye bikosoka ndetse ku mpande zombi,ndavuga abasiramu n’abakirisitu. Rwose Adhana ya mu gitondo irabangamye ku bantu bose baturiye imisigiti. Hanyuma abakirisitu na bo, ibyuma byabo bya nijoro saa mbili saa tatu,nabyo birabangama. Niyo mpamvu abaroma bagerageza gutanga amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *