Sat. Nov 23rd, 2024

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko Gen Qassam Soleimani yishwe n’ingabo za USA. Iran yahise irahirira kwihimura kuri USA n’inshuti zayo, ubu yamaze gutegura indege zayo z’intambara.

Indege za Iran zo mu bwoko bwa F-14 ziri kugenzura imipaka yayo

Ingabo zirwanira mu kirere za Iran zohereje indege z’intambara ku mipaka ihana n’ibihugu biyikikije harimo na Iraq.

Ziriya ndege zo mu bwoko bwa F-14 ziri kuzenguruka mu mpande zose zikikije imipaka.

Mu masaha make yakurikiye urupfu rwa Gen Soleimani, Umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayyatolah Al Khamenei yavuze ko igihugu ke kigomba kuzihorera kuri USA, asaba abaturage kunga ubumwe.

Hari abantu batandukanye ku Isi bemeza ko kwica Jenerali Soleimani bishobora kuvamo intambara yeruye mu gace kose Iran iherereyemo n’ubundi kari gasanzwe katorohewe.

Israel na yo iriteguye…

Nyuma yo kumva ko Gen Soleimani yishwe, Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yahagaritse urugendo yarimo mu Bugereki.

Radio ya Israel yatangaje ko ingabo za Israel ziryamiye amajanja zanga kuraswaho na Iran.

Netanyahu yari mu Bugereki aho yasinye amasezerano y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori hagati ya Israel, Cyprus, n’u Bugereki.

Umugaba mukuru w’ingabo za Israel Lt Gen Aviv Kochavi( hagati) aganira n’ibyegera bye

Sputniknews.com

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

17 thoughts on “Indege z’intambara za Iran zatangiye gutegurirwa urugamba”
  1. nababwira iki sha .ubwo murahaze nimucakirane turebe umugabo uwo ariwe.Ariko ntihazagire urira.

    1. General Qassam Soleimani yari number 3 muli Iran nyuma ya Ayatollah Alli Khamenei (Supreme Guide) na president w’igihugu.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr John PEERY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza Guhangana kw’ibihugu bikomeye bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

    2. This is a serious matter.Ntimugakinishe ibintu.Iyi si yacu yose ishobora gushya kubera urupfu rw’uyu General.Mwibuke ko intambara ya mbere y’isi yatewe n’akantu gato.Nabwo bari bishe umuntu umwe,igikomangoma cya Austria-Hungary,isi yose ijya mu ntambara yamaze imyaka 4.Aho bibera bibi uyu munsi,nuko ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000,zatwika isi mu kanya gato baramutse barwanye.

      1. Gusa bene data isi igeze ahagoye ark ndemeza ko Imana itubereye maso kumanywa na nijoro, ntihunikira cyangwa ngo isizinzire, nubundi ibyo iturinda tutazi nibyo byinshi gusa ijye idushoboza gukiranuka(gukora ibyiza)

  2. ww3 iratutumba iyo urebye uguhangana kw’ibihugu byo kw’isi cyane x2 iby’ibihangange bishaka kuba
    munyumvishirize, reka tubitege amaso

  3. Iyo mbonye ingabo za Israel mpita nezerwa cyane mbabonamo intsinzi. Urabona abana b’Imana uko baba bicaye?

    1. Isiraheli yahinduye ubwenge bw’abakristu amazi, urabona abasirikari ba israel uti dore abana b’Imana nkaho imana nayo ari umwicanyi karundura nk’ingabo za israel. Aba wita abana b’imana ni abanyabyaha bambere ku isi na Satani ntiyabemera

      1. Your are right.
        Nanjye ndi umukristo ariko dukabya gufana amafuti menshi.
        Ni gute wajya gutsemba abantu ukaba uri gukorera Imana Kandi Imana itwigisha kureka kwicana.
        Ahubwo abitwa aba Israel nyakuri ntekereza Ari ntabo.
        Ahubwo Ni ibimanuka byaturumbutse ahantu byiyitirira Israel Kandi Ari inyamaswa bantu.

        1. None se wemera Bibiliya, niba uyemera Isiraheli iryo jambo ubwaryo bisobanuye ubwoko bw’Imana, Iyo yarememye ijuru n’isi yavuze ko uzabasabira umugisha nawe azahabwa umugisha, ubavumye nawe akavumwa, nawe tekereza kuba baravuye muri kiriya muri 70 nkuko Yesu yari yabibabwiye muri matayo 24, kandi bakongera kuhagaruka nkuko yabivuze 1948 ni ubundi buhe bwoko wanyanyagiza mu isi bakamara iyi myaka yose(1800) bakibuka identity yabo. Ese wowe ntacyo bikubwira?
          Ahubwo Abakristo mwibuke ko Yesu yavuze ko nimubona ibyo bibaye muzubure amaso murebe mu ijuru kuko gutabarwa kwanyu kuzaba kuri bugufi, ati musenge ubudasiba kugira ngo mubashe kurokoka ibyo byose, ubwo abadasenga bazaba bisinziriye nibwo batungurwa n’uwo munsi.

          1. Ntugakabye nshuti.
            Kuba ubwoko bw Imana turabyemera ariko il faut voir niba uzajya hariya ukarimbura abantu ngo uri ubwoko bw Imana.
            Ngira ngo niba ujya usoma Bibilia urabizi ko Yesu kugeza iki gihe naramwemeye ndetse baracyari ku bitambo byo mu isezerano rya kera.
            Erega ibintu tujye tureka gushyiramo propaganda.
            Uribuka Ariel Sharon abantu yarimbaguye muri Gaza, sinzi niba ziriya mpinja uvuga ko yakoze neza kuzitsemba. Kereka niba utemera ko Imana itubuza kwicana.
            Israel nk ubwoko bw Imana ntiyatoranyijwe ngo irimbure isi n ibiremwa by Imana, Ni yo mpamvu Yesu yavuze ngo muri umunyu w isi.
            Niba udashobora kuryohera abantu mubana muturanye ahubwo bagahora bakwikanga, uba utari umunyu ahubwo uba usharira, binyuranyije n ibyo Yesu yadusabye kuba byo.

    2. Wowe ufana Israel ukabivanga n’iyobokamana rya gikristu, biragaragara ko uri gufana gusa n’ibyo utazi. Ese uzi ko bariya ba Israel atari n’abakirisitu nkuko wowe uri we? Waruzi ko uwo Yesu wemera, bo batamwemera nagato? Ni abo mw’idini rya kiyahudi, bo nanubu baracyategereje ko Messiah azaza kubacungura, mugihe wowe wemera ko yaje ndetse akaba yaranagupfiriye ku musaraba. Perception ubafiteho siyo namba. Ntimukajye mukurikira ibintu butama mutazi n’ibyo muvuga.

  4. Natwe turyamire amajanja kuko ubu umunyamerica wese kwisi ni tageti cyane cyane kuri Ambassade aho ari hose kwisi.Bavuze ko badatanga igihe, ahantu, isaha bazihimuriraho.

  5. Twebwe uku guhangana turakumvira mukuzamuka kw’ibikomoka kuri petrol,aho kuva mumugi ujya Nyamirambo muminsi mike bizaba ari 500 frws.

  6. @Mahoro uvuze ukuri rwose ubu ibihugu byabarabu bigiye kuba bifunze ibirombe byabyo bya Petrole bayigurishe kubo bashaka ubaha cash zitubutse kugirango babone ayo bashora muntambara yo guhangana na USA. AHo udufi duto nitwe tuhahombera peeh nyuma yaamasaha atagera kuri 48 bibaye RURA yahise isohora itangazo ryizamuka ryibikomoka kuri peteroli aribyo Essence na Mazout wait and see tuzumirwa peeh

  7. Gusa bene data isi igeze ahagoye ark ndemeza ko Imana itubereye maso kumanywa na nijoro, ntihunikira cyangwa ngo isizinzire, nubundi ibyo iturinda tutazi nibyo byinshi gusa ijye idushoboza gukiranuka(gukora ibyiza)

  8. Israel bisobanura ngo “kunesha” gusa ikibazo abantuba none tugira turafana gusa akenshi ugasanga turanafana n’ibyo tutatazi nk’uko uriya muvandimwe Kamali abivuze twe abakrisitu twishyizemo ko Israel ari ubwoko bw’Imana ,nyamara jye naturanye n’umuntu wayibayemo imyaka 5 ari umuyeshuri bivuze ngo arayizi neza bihagije ibyo Bibiliya ivuga kuri Isrel yo mu bihe bya bere ya yesu ,iyo mu gihe cye ndetse na nyuma yaho ntaho bihuriye na Israel ya none kuko Bibiriya itwereka Israel nk’ubwoko bw’Imana uyu munsi Israel ihari nk’igihugu kigenga ,kuko yambwiye ko ku isi nta gihugu na kimwe gifite umurage ufite ijambo mu gihugu cye nk’uwa Israel, nihutiye kumubaza imyemerere yabo ankurira inzira ku murima ko hari amadini menshi ariko akomeye ari 3 ariyo : abayisiramu,abayuda (Judaisme) n’abakirisitu(Christianisme) ari nabo bake cyane ,namubajije ibintu byinshi ku buzima bwa Israel ngo rwose nimare amatsiko ndeke ibya Gitwaza yambwije ukuri kuko yanyerekaga aho yabaye amajwi n’amashusho anisobanura neza mu giheburayo nsanga ahubwo abanyarwanda turusha kure Abisirayeri kubaha no gutinya Imana.urugero ruto ni aho yambwiye ukuntu bariya bantu ngo bokamwe n’ivangura moko ndetse n’ivangura ruhu, yambwiye ko umwirabura ukandagiye ku kibuga cy’umupira aho bitoreza bakamubona yabagezemo bahita bahagarika ibyo bakoraga bagataha bakazakigarukaho hashize amezi nka 4! mu mashuri yambwiye ko abanyamahanga badashobora no kurunguruka mu mashuri y’abana babo aho bigira cyangwa ngo babe baguha ku bumenyi bwabo,ahubwo ngo umwarimu waho akwigisha ibyo abona ukeneye ku rwego rwawe bigendanye n’igihugu waturutsemo! uretse ko badusize muri Technologie ,science n’agafaranga nyine murabyumva naho ubundi yambwiye ko ari abntu nkatwe ndetse hari nabyinshi numvise duhuriyeho nk’abanyarwanda mu mico yacu n’iyabo ingero IMISANGO Y’UBUKWE ,za kirazira, … Musigeho rero gukomeza guhuza cyane izina ryabo n’Imana kuko ntayo bazi nibyo bayiziho ntiruta ibyo tuyiziho murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *