Fri. Sep 20th, 2024

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yanyomoje amakura yavugaga ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2023 ubwo azaba arangije manda yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Perezida Buhari wa Nigeria ubwo yarahiriraga kuyobora iki gihugu

Yabitangaje mu ibaruwa yandikiye Abanya-Nigeria agira ati “Muri 2023 nzarekera aho kandi ntabwo nzaboneka mu matora yandi ari imbere.”

Icyakora yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gutuma amatora agenda neza yaba mu gihugu ke ndetse no mu karere.

Muri Nigeria hamaze iminsi hari icyoba ko uyu Mukuru w’Igihugu wakunze kuvugwaho uburwayi yazakomeza gutegeka.

Iki cyoba cyakajije umurego ubwo hari bamwe mu Banya-Nigeria bigaragambije basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo Buhari azakomeze kubayobora na nyuma ya 2023.

Umwe mu barwanashyaha b’ishyaka APC rya Buhari na we yari yandikiye Urukiko arusaba gukuraho umubare wa manda ugenwa n’Itegeko Nshinga ku mukuru w’igihugu.

Gusa ishyaka APC ryahise ryitandukanya n’uyu murwanashyaka waryo bituma n’ikifuzo ke gita agaciro.

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *