Myugariro w’ikipe y’Igihugu, Amavubi na Rayon Sports, Rugwiro Herve Amadeus ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, Urukiko rutegetse ko akurikiranwa ari hanze kuko kiriya cyangombwa bivugwa ko ari impimbano ntakibigaragaza.
Herve Rugwiro wasomewe iki kemezo atari mu rukiko, yafunzwe tariki ya 17 Ukuboza 2019 ashinjwa gusohoka mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano.
Uyu munsi Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwaburanishije uru rubanza, rwasomye umwanzuro kuri uru rubanza, ruvuga ko Herve Rugwiro arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ibyangombwa bivugwa ko ari impimbano ntakigaragaza ko ari ibicurano.
Umucamanza winjiye mu rukiko saa kenda n’iminota makumyabiri (15h20′) yavuze ko leta y’u Rwanda yemera ubwenegihugu bubiri bityo ko kuba Herve Rugwiro yabugira nta gikuba yaba yaciye.
Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Hereve Rugwiro yambutse umupaka uhuza u Rwanda na DRC aciye mu rihumye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ntakurikize uburyo bwemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda rwandikiye DRC ruyimenyesha ko icyangombwa yari afite cya Ambasade ya DRC mu Rwanda ari igihimbano.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko Rugwiro akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’Amategeko no gukoresha Inyandiko mpimbano, bukavuga ko ibi bigize impamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha akurikiranwa afunze by’agateganyo.
Me Zitoni wunganira Herve Rugwiro we yasabaga Urukiko kurekura umukiliya we kuko yakoresheje ibyangombwa yabonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Herve Rugwiro yatawe muri yombi tariki ya 17 Ukuboza habura iminsi ine ngo ikipe ye ya Rayon Sports icakirane na mukeba wayo APR FC mu mukino wabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019 wasoje ikiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
UMUSEKE.RW
Njyewe nsigaranye ikibazo.Umuntu bazajya bafata bajugunye muri gereza nyuma bamurekure birangirire aho iyi miyoborere bite kweli? Binyibukije badufata ngo turi ibyitsi bakaturunda Stade amahoro nyuma bakaturekara ibi bigomba guhagarara. Gufata umunyacyaha nibyo igihe izo nzego zibeshye se byo byitwa iki kandi tutari mu bihe by’imirwano?
Nti ukajijishe abanyarwanda, wiyitirira amateka atari ayawe please!!! Ibyitso byafungiwe kuri stade régional ntabwo ari ku mahoro.
ko APR yamaze kudutsinda se yagombaga kurekurwa. nonese icyangobwa cyiswe gihimbano ntacyo bashingiyeho? ahagarare