Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko ya Turukiya itoye umushinga yagejejweho n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu wo kwemeza kohereza ingabo muri Libya, ibihugu bituriye inyanja ya Meditarane byarakaye. Ibyo ni Ubugereki, Israel na Cyprus.

Ingabo za Turikiya ziri kwitegura kujya muri Libya

Itangazo ba Minisitiri b’Intebe ba biriya bihugu basohoye rivuga ko kohereza ingabo za Turikiya muri Libya bizatuma Akarere iherereyemo ndetse n’ibihugu bikora ku Nyanja ya Mediterane gakwiramo intambara.

Minisitiri w’Intebe w’Ubugereki yitwa Kyriakos Mitsotakis, uwa Cyprus yitwa Nicos Anastasiades n’uwa Israel, Benjamin Netanyahu nibo basinye ririya tangazo.

Inteko ishinga amategeko ya Turikiya yemeye umushinga wa Perezida Erdogan kubera impamvu z’ubufatanye mu  by’umutekano hagati ya Tripoli na Ankara.

Nubwo ibi byaba ari byo ngo hari ibihugu bitishimira kubona Turikiya igenda yagura ubuhangange bwayo, ku rwego rumwe n’uko ibihugu nka USA, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bushinwa…bigezeho.

Mu Ukwakira, 2019 ubutegetsi bw’i Ankara byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Leta yemewe ya Libya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Fayez al-Serraj.

Ariya masezerano kandi yarimo uburyo amazi y’inyanja ya Mediterane yakomeza kuba umupaka ugabanya Libya n’ibihugu b’u Burayi na Aziya biyikoraho.

Aya niyo yarakaje ibihugu bya Cyprus, Misiri, Israel n’Ubugereki.

Ibi bihugu kandi byaburiye Turikiya kutohereza ingabo muri Libya kuko byaba ari ukuvogera ubusugire bwayo.

 

Inteko ishinga amategeko ya Turikiya yemeje ko ingabo zijya muri Libya
Bimwe mu bihugu bikora ku nyanja ya Mediterane byarakajwe n’uko Turikiya izajyana ingabo muri Libya

The Reuters

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Turukiya muri Libya: Ibihugu bituriye Mediterane byarakaye”
  1. Iyi si yacu iteye agahinda.Ni ryari intambara zizashira ku isi?Ahubwo ziriyongera.Nyamara United Nations bayishyiraho muli 1945,intego yayo yari gukuraho intambara ku isi yose.Gusa nange nizera ntashidikanya yuko ubwami bw’imana nibuza aribwo buzakuraho intambara zose ku isi,kubera ko byananiye abantu.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo izane ubwami bwayo (ubutegetsi) abe aribwo buyobora isi.Buri munsi dusaba imana ngo: “Let your kingdom come” (ubwami bwawe nibuze).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *