Perezida Donald Trump yaraye ategetse ingabo ze kurasa ‘rocket’ ku modoka yari itwaye Gen Qassem Soleimani wari usanzwe ayobora umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda Ayatollah wa Iran (Umutegetsi w’ikirenga), Minisitiri w’intebe n’abandi bantu bakomeye mu gihugu. USA yamushinjaga kuba inyuma y’igitero giherutse kugabwa kuri Ambasade yayo iri i Bagdad muri Iraq.

Imodoka ya Gen Soleimani yarasiwe ku kibuga cy’indege cya Iraq i Bagdad.
Abademukarate bavuga ko ikemezo cya Trump gishobora gutuma intambara yeruye irota kandi bamunenga ko yagifashe atabanje kugisha inama Inteko ishinga amategeko.
Kiriya gitero kandi kishe Gen Abo Mahidi al-Muhandis wari umuyobozi wungirije w’umutwe bivugwa ko ufashwa na Iran witwa Popular Mobilization Forces, uyu ukaba ari wo CIA yamenye ko wateguye ukanagaba igitero kuri Ambasade ya USA i Bagdad.
Abasesenguzi bavuga ko kiriya gitero kije gukoza agati mu ntozi kuko n’ubundi intambara yatutumbaga hagati ya Iran na USA, bakavuga ko Iran ishobora kuzihimura kuri USA ikagaba ibitero kuri Israel cyangwa ku nyungu za USA aho ziri hose muri Aziya yo Mu burasirazuba bwo hagati.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo za USA (Pentagon) rigira riti: “ Ku mabwiriza twahawe na Perezida wacu, twagabye igitero cyahitanye Quasem Soleimani kugira ngo dukomeze kurinda ubuzima bw’abaturage bacu baba muri kiriya gihugu.”
Rivuga ko General Soleimani yari afite umugambi wo kugaba ibitero ku nyungu za USA muri Iraq no mu karere iherereyemo.
Nyuma gato y’igitero cya USA, Perezida Trump yashyize kuri Twitter ifoto y’idarapo rya USA ariko ntiyagira ikindi yandika kiyiherekeje.
Umuvugizi wa Trump witwa Kayleigh McEnany yabwiye Fox News ati: “ Kwica Soleimani ni ikintu gikomeye tugezeho muri Politiki mpuzamahanga yacu kandi nkeka ko ari cyo cya mbere gikomeye kigezweho mu myaka icumi ishize ndetse ubanza ari nta n’ikindi kizakirusha gukomera.”

Kuba Soleimani yari umwanzi wa USA hari n’abademukarate babyemeza ariko bakavuga ko kwica umuntu wa kabiri ukomeye muri Iran kandi bigakorwa nta bwumvikane n’Inteko ishinga amategeko ari ikosa rishobora gushyira akarere kose Iran ihereremo mu ntambara.
Andrew Yang yagize ati: “ Uko mbibona turashaka intambara na Iran ariko nsanga byaba byiza turebye kure tukirinda gushyira abaturage bacu batuye muri kariya karere mu kaga ko kwibasirwa n’abanzi bacu.”
Joe Biden we yeruye avuga ko Trump akojeje agati mu ntozi.
Ku rundi ruhande ariko aba ‘republicans’ bo bavuga ko kwica uriya mugabo byari amahitamo akwiriye kuko yari afite amaraso y’Abanyamerika mu biganza bye.
Ibi byemezwa na Lindsey Graham uhagarariye Leta ya Carolina y’Epfo muri Sena.
Kuri Twitter ubuyobozi bwa Iran bwanditse ko USA igomba kuzirengera ingaruka zose zizakurikira ikemezo cya Donald Trump cyo kuyicira umusirikare mukuru.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Nzaba ndeba amaherezo.
Ubu ibyo kweguza Trump ntibigishobotse, kuko US iramukeneye kugirango abe yayiyobora mu rugamba rushobora kurota na Iran ifatanyije n’inshuti zayo.
Iran yakinishije umuriro ubwo yoherezaga “abigaragambya” kuri US embassy Baghdad,kuko biriya byibutsa abanyamerika igitero cyabaye kuri embassy yabo i Teheran muri za 80’s kigahitana aba diplomats bamwe abandi bagafatwa matekwa rero iraswa ryuyu mugabo kandi yari yaraburiwe igihe kinini nibintu wabonaga yuko bizashika ku muntu ukurikirana ibibera murako gace k’isi gusa ko ingaruka nazo ntizorosshye na gato…
Ariko njye mbona USA irengera , kandi bikozwe n’ ikindi gihugu yasakuza!! Ahubwo se buriya uburenganzira bwa muntu irabwubahiriza? Abo bantu bandi bari muri iyo modoka yarashwe ubwo bo bazize iki?
Trump akoze umuti rwose kwica umwanzi wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika abatora bazamuhandagazaho amajwi. Naho Israel bizayisaba kuba maso kuko ituranye n’abanzi bayo aribo Iran n’abandi barabu benshi. Naho intambara yeruye hagati ya Iran na Israel ntishoboka rwose. Wenda bazagaba ibitero kunyungu za USA muri ako gace ariko kurasa Washington or NewYork ni umugani babyibagirwe
Erega Iran ntacyo ishobora gukora na gito.Nta gihugu na kimwe kibasha guhangana n’amerika igizwe na leta 50 zunze ubumwe(kandi ni nkaho ari ibihugu) ziteye imbere kuriya.Uburayi bugizwe n’ibihugu 44 biteye imbere kuriya.Mbese igihu 1 cyangwa 3 cyakwisukira ngo kigiye guhangana n’uburayi cyangwa USA ?
Igisubizo cya Iran nicyo kinteye ubwoba ahubwo.Ikibabaje bamurasiye muri Irak byerekana ubuswa bw’abanyamerika.Niba ari abagabo kuki batamurasiye muri Irani?
Nkuko byavuzwe kuva kera bavanaho Sadam Huseni ntabwo Iraki yongeye kwigenga yahindutse igitambaro USA yihanaguzaho inkweto.Ababishidikanyaho ibi bibabere igisubizo.Umunyamerica wese aho ari hose kwisi cyane cyane hanze ya america ubu ahindutse Haduyi ku mu islamu wese.
Byakomeye USA yategetse abaturage bayo bose baba Irak kuvayo igitaraganya.Abachites bari bararambitse intwaro hasi bakanguliwe na Mokada kwegura kalac. Reka tubihange amaso gusa byasubiye i rudubi.Iyo umuntu agukubise urushyi ntabwo umuhereza undi musaya.
gukoza agati mu ntozi. ahubwo Iran nisabe imbabazi hakiri kare naho ubundi iraba umuyonga nka Irak
Ahubwo Iran ibonye ishyano. Impamvu yari yarabuze none irabonetse. Buriya gutera Ambassy mu mategeko bingana no gutera igihugu. Rero nta rindi perereza rindi rikenewe kuko bariya bishwe nta kindi cyari cyabajyane muri Iraq uretse gutera America. America nayo ibafatira mu cyuho ibicirayo. Wabihakana gute? Bari bagiyeyo gukora iki? Irani barayikandagira rubure gica. Nta mpamvu yo kwigira akaraha kajya he kandi hari abagabo. Nivaneho Hezborah muri Lebanone(Liban) n’ahandi ifite imitwe ibuza abantu amahwemo. Niyunguke n’abandi bunguke. Ahubwo iriya region nayo igire isoko rusange nibyo byabarengera kurusha ubwicanyi no gukora ibitwaro bya kirimbuzi. Biriya kandi tubyita kwihanangiriza no gukuraho agasuzuguro.
USA na Iran ntibishobora kurwana. Ibihugu byose bifite ibitwaro bya kirimbuzi (nuclear weapons) ntibishobora kurwana.