Abayobozi mu murwa mukuru wa Indonesia, Jakarta, batangaje ko imvura yaguye kuva kuwa Kane kugeza kuri uyu wa Gatandatu taliki 04, Mutarama, 2020 imaze guhitana abantu 53. Niyo mvura iteje imyuzure yahitanye benshi guhera muri 1866 nk’uko Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri kiriya gihugu kibitangaza.
Abantu kandi barenga 175, 000 ubu ntibafite aho guhengeka umusaya kuko inzu zabo zatasenyutse.
Intsinga z’amashanyarazi zaracitse, ubu igice kinini cya Jakarta ntikimurikiwe.
Abashakashatsi bo muri kiriya kigo bavuga ko ibipimo bafite byerekana ko imvura ishobora kuzakomeza kugwa kugeza hagati muri Gashyantare, 2020.
Indonesia ni igihugu cyo muri Aziya giherereye mu gice cyayo cy’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba. Kiri hagati y’Inyanja y’Abahinde n’Inyanja ya Pacifique.
Ni igihugu kigizwe n’uturwa duto tugera ku 1 7000, ikaba ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 267.
Umurwa mukuru Jakarta wonyine utuyemo abantu bagera kuri miliyoni 30, ibi bituma Indonesia iba igihugu cya kane ku isi gituwe n’abantu benshi.
Abenshi mu baturage ba Indonesia ni Abisilamu biganje mu Ntara ya Java.
Indonesia iherereye kandi hafi ya koma y’isi( equator), ibi bigatuma ibihe by’ikirere cyayo bidashyuha cyane cyangwa ngo bikonje cyane.
Imvura yayo igenwa akanshi n’imiyaga ituruka mu Nyanja y’Abahinde n’iya Pacifique.
Impeshyi yo muri Indonesia iba hagati ya Kamena n’Ukwakira mu gihe Itumba riba hagati ya Ugushyingo na Mata buri mwaka.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galilee (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.