Sat. Nov 23rd, 2024

Amajonjora yo gutoranya abakobwa bazahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bwo ku mubiri, Ubwenge n’Umuco ageze mu ntara y’Amajyepfo ahazamukiye Aurore Kayibana na Bahati Grace begukanye iri rushanwa rizwi nka Miss Rwanda. Hazamutse abakobwa barindwi barimo uwize iyobokamana.

Barindwi barimo uwize iyobokamana (ubanza ibumoso) bazahagararira Intara y’Amajyepfo

Uko igikorwa cyagenze:

18:55- Abagize akana Nkemurampaka bagarutse mu cyumba, uyoboye iki gikorwa Martine asoma amazina y’abahawe amahirwe yo gukomeza mu kiciro gikurikira.

Aba bagize aya mahirwe ni Imanishimwe Hope Joy, Musana Teta Hense, Umwariwase Claudette, Igihozo Diane, Ingabire Jolie Ange, Umutoniwase Carine, na Mumporeze Josiane.

Imanishimwe Hope Joy wanahamagawe bwa mbere mu bemerewe kuzamuka, yize ibijyanye n’Iyobokamana n’uburezi (Social and Religious studies Education) mu mashuri yisumbuye.

Iyi ntara y’Amajyepfo izamutsemo abakobwa barindwi, iheruka ikamba muri 2012 ubwo Aurore Kayibanda wari wayizamukiyemo yabaye nyampinga w’u Rwanda.

18:20- Abakobwa bose 17 bamaze kunyura imbere y’akanama Nkemurampaka basubiza ibibazo babajijwe bagaragaza n’ibitekerezo bifuza kuzashyira mu bikorwa igihe baba bagize amahirwe yo kuba ba nyampinga.

Benshi muri aba bakobwa biganjemo abarangije amashuri yisumbuye bagaragaje ko bashaka guhangana n’ikibazo k’inda zitateguwe ziterwa abangavu.

Abagize akanama Nkemurampaka ubu bari mu mwihererezo wo gutoranya abagomba kuzahagararira intara y’Amajyepfo.

16:22- Abakobwa 17 bujuje ibisabwa babanje kwiyereka abagize akanama nkemurampaka, baje uko bagenda bakurikirana kuri nimero bahawe.

16:25- Nimero ya mbere Umwariwase Claudette yabwiye akanama Nkemurampaka ko yitabiriye iri rushanwa kuko abona hari icyo yamarira u Rwanda rwamwibarutse.

Yavuze ko aramutse agize amahirwa agatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda azahamagarira abatuye mu manegeka bakayavamo kugira ngo ubuzima bwabo buve mu kaga. Yahawe ‘Yes’ eshatu.

16:19- Abagize akanama nkemurampaka, Mike Karangwa, Miss Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa bageze mu cyumba kigiye kuberamo iki gikorwa bahabwa ikaze n’umusangiza w’amagambo Abera Martine.

15:32- Abakobwa bitabiriye iki gikorwa bamaze gupimwa ngo harebwe niba bujuje ibisabwa birimo ibiro n’uburebure.

Hari hiyandikishije abakobwa 79, uyu munsi abitabiriye iki gikorwa ni 28 mu gihe abujuje ibisabwa ari 17 bagiye kunyura imbere y’abakemurampaka kugira ngo bagaragaze ko bakwiye kwinjira mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Iki gikorwa cy’amajonjora kimaze kuba mu ntara enye, cyasize habonetse abakobwa 12 bazahura n’abandi bazava mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali kugira ngo hatoranywemo abazajya mu mwiherero uzanasozwa n’igikorwa cyo gutoranya uwatsindiye ikamba.

Mu ntara y’Iburengerazuba yanahereweho, havuye abakobwa batandatu ari bo Akaliza Hope, Uwamahoro Phoebe, Uwimana Joyeuse, Umutesi Denise, Umuratwa Anitha na Uwase Aisha.

Mu ntara y’Amajyaruguru hazamutse Tumuhorane Blaise, Mukabashambo Phionah, Mukangwije Rosine, Umubyeyi Natacha, Urujeni Melissa na Umuhoza Doreen.

Intara y’Amajyepfo idaheruka kwegukana ikamba dore ko Aurore Kayibanda ari we uriheruka mu bazamukiye muri iyi ntara waritwaye muri 2012 mu gihe Bahati Grace na we wazamukiye muri iyi ntara yaritwaye muri 2009.

I Huye ahafatwa nko ku gicumbi cy’umuco nyarwanda n’ubumenyi, ni ho hagiye kubera igikorwa cyo gutoranya abazahagararira iyi ntara mu gushaka uzasimbura Miss Nimwiza Meghan ufite iri kamba rya 2019.

VIDEO Y’UKO ABAKOBWA BATORANYIJWE:

Abagiye gutoranywamo abagomba guhagararira Intara y’Amajyepfo
Baje guhatana
Ubu bose amahirwe aracyangana
Akamwenyu kuri bo biteguye guhatana
Bagaragazaga ibyangombwa
Babanzaga kugaragaza umwirondoro wabo
Bakirwaga na ba nyampinga bagenzi babo
Bapimwe uburebure n’ibiro

Abujuje Ibisabwa:

17 bujuje ibisabwa
Babanje guhabwa nimero
Abagize akanama nkemurampaka
Claudette yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka bwa mbere yize imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi
Abakemurampaka babaza abakobwa
Muziranenge Alice yize ibijyanye n’ubuhinzi
Ingabire Jolie Ange yize amateka, ubukungu n’indimi
Abakobwa nka bane ba mbere babonye Yes zose
Musana Teta Hense yize imibare, ubukungu n’ubumenyamuntu
Munyaneza Yvette wiga ibijyanye n’Umuziki yanaririmbiye abakemurampaka
Mumporeze Josiane yiga ibijyanye n’ubukerarugendo
Musabyemariya Stella Marthe wiga ubucuruzi n’icunamutungo
Uwase Latifa yagaragaje igitekerezo cy’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga
Irakoze Kelly Mireille wasubije afite isoni yasabye guhabwa andi mahirwe
Yari afite isoni n’ubwabo
Umutoniwase Nadia wiga Itangazamakuru n’Itumanaho
Baraka Lukcy Sabine ufite igitekerezo cyo gufasha abana bafite ubumuga
Imanishimwe Hope Joy wize ibijyanye n’Iyobokamana yashimiwe gusubiza adategwa
Iradukunda Esther Faina na we yavuze igitekerezo cyo kurwanya inda ziterwa abangavu
Naruga Susan
Uwimana Louise
Igihozo Diane
Atete Munaba Orietha
Bishimiye kuzamuka mu kindi kiciro
Akanyamuneza ni kose
Bagenzi babo batabashije gukomeza na bo babashimiye

Photos © Miss Rwanda

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Miss Rwanda: Barindwi barimo uwize iyobokamana bazahagararira Amajyepfo aheruka ikamba muri 2012”
  1. Ngo harimo uwize Iyobokamana?Ariko niba turi Abakristu nyakuri,tugomba “kwigana Kristu”.Urugero,yatubujije gukunda ibyisi.Ndetse yerekana ko abakunda ibyisi,batazaba muli paradizo.
    None usanga abitwa ko ari abakozi b’imana,bashyira imbere gushaka amafaranga n’ibyubahiro.Hafi ya bose bahembwa umushahara wa buri kwezi.Nyamara muli Matayo 10:8,Yezu yadusabye gukorera Imana ku buntu nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Ntitukavange iby’Imana n’ibyisi.Ababikora,Yezu yabise “Abisi”.

    1. @ Semafara,urakoze cyane.Ntabwo bikiri Iyobokamana,ahubwo byahaye “Iyoboka-mafaranga”.Niyo mpamvu muli Abaroma 16:18 havuga ngo “ntabwo ari abakozi b’imana,ahubwo ni abakozi b’inda zabo,binyuze mu gukoresha akarimi keza”.THANKS.

  2. Ah bon!!!! Iyoboka-mana se rijya muli Miss Rwanda gute?? Abantu basigaye bakinisha imana kubera kwishakira ifaranga.

  3. Tujye twibaza ese koko ni abahagarariye intara y’amajyepfo cyangwa ni abanya Kigali baza kwiyamamaza mu ntara y’amajyepfo ushobora gusanga bari bafitemo amahitamo, amajyaruguru iburasirazuba nahandi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *