Sun. Sep 22nd, 2024

Nyuma y’Amatora y’abagize komite nyobozi y’ikipe ya Musanze FC, Placide Tuyishimire wari umaze kongera gutorerwa kuyibera Perezida, yakomoje ku magambo atari meza yari amaze igihe akwirakwizwa, aboneraho gusaba abakunzi ba Musanze FC gukomeza kuyiba inyuma no kuyishyigikira kugira ngo bagere ku musaruro ukenewe.

Perezida wa Komite, Tuyishimire Placide bahimba ‘Trump’ n’abo bakoranaga beguye

Ababa hafi ikipe ya Musanze FC babwiye Umuseke ko abanyamakuru bamaze iminsi bavuga amagambo asebya ubuyobozi bw’ikipe ndetse na bamwe mu bakozi bayo.

Byatumaga abaza ku kibuga batagirira ikizere abakozi n’abayobozi bitewe n’ibyo bumvise.

Umwe mu bo muri Musanze FC avuga ko hari abaturage bohereza ubutumwa kuri radiyo bushyigikiye ibyavuzwe n’abanyamakuru, kandi ikipe yo ibifata nk’ibihuha.

Abanyamakuru bavuze kuri radiyo ko “abayobozi badashoboye”, harimo n’uwari umunyamabanga w’ikipe by’agateganyo n’umuganga mukuru w’ikipe.

Ku wa 9 Ukuboza 2019, umwe mu Banyamakuru b’imikino i Musanze yavuze ko Musanze FC irimo ibibazo birimo n’imvune, agakemanga ubushobozi bw’Umuganga wayo, avuga ko akora ibyo atazi.

Musanze FC ivuga ko ibyo abanyamakuru bavuga, babifata nko gusebya no gutesha agaciro abayobozi b’ikipe mu babazi, abafana ndetse n’abakunda Musanze FC.

Ubuyobozi bwa Musanze FC buvuga ko “IBIGAMBO”, by’abanyamakuru biyobya abantu bigatuma batiyumvamo ikipe yabo.

Eric Ntwari, umuganga mukuru w’iyi kipe ya Musanze FC wavuzwe kuri Radiyo ko ari akora ibyo atazi, avuga ko amaze imyaka isaga umunani avura imvune z’abakinnyi, kandi ngo anabifitiye impamyabushobozi.

Tuyishimire Placide, nyuma y’uko ku wa 31 Ukuboza, 2019, atorewe kongera kuba Perezida wa komite y’ikipe ya Musanze FC, yavuze ko igikwiye gushyirwa imbere ari umusaruro komite izatanga mu ikipe.

Ati: “Ibivugwa ngo abaganga ba Musanze FC ntibashoboye, barabeshya, ese we (ubivuga) ni Dogiteri? Ibyo ni rumors (ibihuha) z’abantu, niba se umuntu afite impamyabushobozi ye (certificat) afite igihe amaze akora ako kazi, uwo uvuga ibyo yamuhaye ikizamini kiramunanira, ibyo ni “Ibigambo” hanze aha ntibibura.”

Avuga ko Ikipe yose iba igamije gutsinda ndetse no gutwara ibikombe, agasaba abantu kudatererana Musanze FC.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ikipe ya Musanze FC yabonye komite nshya, imikino ibanza ya shampiyona yarangiye iri ku mwanya wa 13, ifite amanota 12.

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *