Sat. Sep 21st, 2024

Kuri iki Cyumweru Tariki ya 05 Mutarama, abasirikare bakomeye barimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira na Lt Gen Jacques Musemakweli bahuye n’abakinnyi ba APR FC n’ab’ikipe y’irerero yayo izwi nka Intare FC, babifuriza umwaka mushya wa 2020, babaha n’ubutumwa buzafasha ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2019-2020.

Bishimanye n’abayobozi babo barimo Gen Kabarebe, Gen Ibingira, Lt Gen Musemakweli na Maj Gen Muganga

Ubu busabane bwabereye i Gako mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, bukaba bwitabiriwe na Perezida w’icyubahiro wa APR FC akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira.

Ubu busabane bwanitabiriwe kandi na Perezida wa APR FC akaba n’umugenzuzi mukuru wa RDF, Lt Gen. Jacques Musemakweli n’umuyobozi wungirije wa APR FC akaba n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Maj Gen. Mubaraka Muganga.

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yashimiye abakinnyi b’iyi kipe ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’umupira mu Rwanda ya 2019-2020.

Ati “Turifuza kubikomeza kandi tugasoza neza, birashoboka  ko nta na kimwe kizatubuza.”

Yagarutse ku mateka y’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, avuga ko yaranzwe no kwitwara neza, ikagira abayobozi beza, abatoza beza, abakinnyi beza ndetse n’abafana b’umutima.

Ati “Iyo urebye neza hose usanga huzuye. Mu gihe nta na hamwe tubona ikibazo bivuze ko no mu kibuga hatagakwiye kuba ikibazo.”

Gen Kabarebe yavuze ko amateka ya APR akwiye kuba urugero rwiza rwo guhora itsinda ku buryo nta mutino ikwiye gutakaza.

Yavuze ko nubwo byinshi bimeze neza ariko hari ibyo gukosora by’umwihariko bireba abakinnyi ku buryo igihe cyose bakandagiye mu kibuga bagomba kuzirikana iri shyaka.

Ati “Iyi myumvire ntabwo igoranye ni uko APR FC ijya gukina igomba gutsinda byanze bikunze, iyi myumvire rero iyo igiye mu batoza, abakinnyi ndetse n’abafana twese tukajya ku kibuga twumva ko tugomba gutsinda nta cyatubuza kubigeraho.”

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry yavuze ko nk’abakinnyi ntacyo baburanye ubuyobozi bw’ikipe yabo kuko bubahora hafi.

Yavuze ko nubwo basoje igice cya mbere cya Shampiyona bayoboye urutonde bidahagije “Kuko uyu mwaka twatangiye wa 2020 ari uw’imihigo kandi tugomba guhigura, tugomba kubashimisha bitewe n’ikizere mutugirira n’uburyo mudutera imbaraga zo gukora cyane.”

Yagarutse ku bikombe iyi kipe igomba gutwara muri uyu mwaka birimo iki cya shampiyona, ik’intwari, ndetse n’icy’amahoro.

Ati “Twe abakinnyi imbagara zirahari, intego dufite ni uguharanira gutwara ibyo bikombe byose kandi tugomba kuyigeraho.”

Nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru b’iui kipe abakinnyi bisanzuye barasangira bifurizanya umwaka mwiza wa 2020.

Icyo kurya cyari nk’uburo buhuye
Gen Kabarebe yabibukije intego ya APR F
Lt Gen Musemakweri yababwiye ko nta gikombe kigomba kubacika muri uyu mwaka
Manzi Thierry na we yababwiye ko biteguye guhigura uyu muhigo
Ngo bariteguye
Ubunani baraburiye rwose

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Abarimo Gen Kabarebe, Ibingira, Musemakweli basangiye ubunani n’Abakinnyi ba APR”
  1. BAKUNZI B’UMUSEKE JYEWE IYI FOTO IRANDANGIJE NEZA NEZA MWITEGEREZE NEZA ,MUZI KO MBONYE IYI MISHITO Y’INYAMA (BROCHES) NKIBUKA IBITI KERA NYOGOKURU YAJYAGA AHEMBEREZA IBISHYIMBO BITAGA IMISHINGIRIRO? ABAGABO BARIHEREZA KBS!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *