Fri. Sep 20th, 2024

*Aba-Rayon baraye bamuhaye ifaranga ataha amwenyura,
*Yaherukaga gutsindira APR FC muri Shampiyona muri Mutarama 2019 yakinnye na As Muhanga 

Rutahizamu Sugira Erneste watijwe Rayon Sports ni we wayirokoye imbere ya Gasogi United ayihesha amanota atatu, yatsinze igitego cya mbere nyuma y’umwaka wose yari amaze adatsinda igitego muri shampiyona y’u Rwanda.

Sugira Erneste yatsinze igitego n’umutwe ku mupira watanzwe na Rutanga Eric

Sugira Ernest yatsinze igitego amaze iminsi itandatu ari umukinnyi w’intizanyo muri Rayon Sports, ni wo mu kino wa mbere yari akiniye iyi kipe.

Iminota 13’ gusa yari ihagije ngo atsinde igitego. Sugira Ernest yaherukaga gutsinda igitego muri Shampiyona y’u Rwanda mu minsi 365 ishize, ku mukino APR FC yatsinzemo AS Muhanga 2-1 tariki ya 6 Mutarama 2019.

Ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2020 wari umunsi w’uyu mukinnyi, uretse igitego yatsinze yanakoze ku mutima w’abafana Rayon Sports, bamuteranyiriza amafaranga ku kibuga yo kumwishyura.

Igitego cya Sugira cyahaye insinzi Rayon Sports, na yo itahana amafaranga.

Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United kuri Stade ya Kigali, umukino muri rusange yawinjijemo asaga miliyoni 11 (Frw 11,486,000), yo ihabwa Miliyoni 6,3Frw.

Hacuruzwe tike 3 633 ni zo zavuyemo Frw 11,486,000.

Abandi bafashe kuri ririya faranga, ni Centrika igurisha amatike ku kibuga, yahawe Frw 1,378,320 (12%),  hishyurwa Stade ya Kigali agera kuri Frw 746,590 (6.5%) FERWAFA ihabwa Frw 746,590 (6.5%) n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro RRA cyahawe Frw 344, 580 (3%).

Igitego cya Sugira cyafashije Rayon Sports kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na mukeba, APR FC ava kuri 6 asigara ari amanota 4.

Sugira Ernest yakomeje kwambara nimero 16 nk’uko yayamabaraga mu makipe yanyuzemo nka AS Kigali, AS Muhanga na APR FC.

Mu 2012 Sugira yakiniraga AS Muhanga, ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014, akiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 nyuma ajya muri AS Vita Club yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Nyakanga 2017 nibwo yagarutse mu Rwanda, asinyishwa na APR FC, yayitsindiye igitego kimwe muri Shampiyona, ubu ari muri Rayon Sports nk’intizanyo.

Sugira Erneste nubwo muri Shampiyona atatsindiye ibitego APR FC ku mikino y’Amavubi ho yaratsindaga akavuga ko akinishwa nabi muri APR FC
Muri Rayon Sports yahawe ikaze n’abafana
Aba-Rayon yabakoze ku mutima bamurundira ifaranga ataha amwenyura
Rugwiro Herve wa Rayon Sports, umukino yawurebye ari mu bafana, yari amaze ibyumweru 2 afunzwe, ariko Urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo

Amafoto: Adrien KUBWAYO

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *