Abakuru b’ibihugu byombi bahuye kuri iki Cyumweru taliki 05, Mutarama, 2020 baganira ku bibazo by’Akarere. Bahuriye ahitwa Benguela mu Majyaruguru ya DRC.

Perezida Felix Antoine Tshisekedi na mugenzi we Joao Lourenco baherukanaga umwaka ushize i Luanda ubwo hari habereye inama yari igamije kunga u Rwanda na Uganda.
Icyo gihe hasinywe amasezerano ashyiraho ingingo zo gufasha ibihugu byombi( u Rwanda na Uganda) kongera kwiyunga bikabana mu mahoro.
Hashyizweho na Komite yagombaga kureba uko ayo masezerano azubahirizwa, kugeza ubu ariko nta kintu kinini biratanga.
Nyuma yo guhura kw’Abakuru b’ibihugu byombi nta tangazo ryigeze risohorwa ngo rivuge niba baba barakomoje ku mubano w’u Rwanda na Uganda.
Angola na DRC bisanzwe bisangiye umupaka uri ku burebure bwa kilometero 2, 500.
Bihuriye kandi ku ruzi rwa Kongo, rugenda rukisuka mu Nyanja ya Atlantic.
Prensa Latina
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW