Ibi ni ibitangazwa na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi. Uyu mugore avuga ko bidatinze Inteko ayoboye iri butore umushinga w’itegeko rigabanyiriza Perezida Donald Trump ububasha bwa gisirikare kuri Iran.
Avuga ko iki atari igitekerezo cy’abo mu ishyaka rye( Abademukarate) gusa ahubwo hari uwo mu ishyaka rya Donald Trump( biganje muri Sena) ry’aba Republicans witwa Senator Tim Kaine nawe uherutse kubisaba.
Pelosi ati: “ Ikifuzo cyacu gisa n’icyo Sen Tim Kaine aherutse kugeza kuri Sena.”
Itegeko Umutwe w’Abadepite uteganya gutora rivuga ko niba Congress itagize icyo itangaza ku kibazo cya USA na Iran mu gihe cya vuba, ibikorwa bya gisirikare bya USA kuri kiriya gihugu bigomba kuba byahagaze mu minsi 30 iri imbere.
Hagati aho ingabo za USA ziri kwitegura urugamba…
Nubwo Pelosi avuga ko Perezida Trump agomba kugabanya umujinya afitiye Iran, ku rundi ruhande Minisiteri y’ingabo ya USA ikomeje kohereza ingabo nyinshi muri Aziya y’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ikinyamakuru cy’ingabo za USA kirwa Military.com cyanditse ko hari ingabo zirwanira ku butaka zigize battalion ya 75 zategetswe kujya muri kariya gace k’Aziya. Ingabo zigize uyu mutwe nizo ngabo za USA zifite ubuhanga bwihariye kurusha izindi zirwanira ku butaka. Zifite ikicaro ahitwa Fort Benning muri Leta ya Georgia, USA.
Ikemezo cyo kohereza bariya basirikare badasanzwe cyaraye gifashwe kuri uyu wa 05, Mutarama, 2020 gifatwa n’abakuru b’ingabo bahuriye mu nama yabereye muri Minisiteri y’ingabo.
Ku wa Gatandatu taliki 04, Mutarama, 2020 hari ubundi bwato bw’intambara bwa USA bitwa USS Bataan bwoherejwe muri Aziya y’Uburasirazuba bwo Hagati butwaye ingabo 2,200 ziba mu mutwe wihariye witwa 26th Marine Expeditionary Unit.
Minisiteri y’ingabo ya USA kandi yohereje yo abaparakomando 3, 000 baba mu mutwe wa 82nd usanzwe ukorera mu kigo kitwa Fort Bragg muri Carolina ya ruguru.
Mbere gato y’uko Soleimani yicwa arashwe rocket na drone y’ingabo za USA ziri muri Iraq, abasirikare bayo baba muri Kuwait bagize battalion ya 2 bari babwiwe ko bagomba gutangira kuryamira amajanja, ko igihe icyo aricyo cyose bahamagarirwa intambara.
UK( inshuti ya USA) yohereje ubwato bubiri bw’intambara mu kigobe cya Perse.
Abongereza nabo bahise bohoreza ubwato bubiri bw’intambara mu kigobe cya Perse hafi cyane na Iran.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingabo Ben Wallace avuga ko Ubwongereza bwabikoze mu rwego rwo kurinda inyungu zabwo n’abaturage babwo baba muri kariya gace.
Wallace avuga ko mbere yo gufata kiriya kemezo yabanje kubiganiraho na mugenzi we ushinzwe umutekano muri USA witwa Mark Esper bumvikana ko buri ruhande rugomba kuba maso.
Avuga ko USA ifite uburenganzira bwo kwikiza umuntu cyangwa ikintu icyo aricyo cyose cyakugariza umutekano w’abaturage bayo, ngo ibi biteganywa n’amategeko mpuzamahanga yemerera igihugu ubusugire bwacyo.
Israel ihora yiteguye Iran…
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu avuga ko igihugu cye gihora kiteguye Iran kandi ko kizakomeza gukorana na USA n’inshuti zayo mu rugamba rwo guhashya abahungabanya akarere Israel iherereyemo.
Yagize ati “ Ibyo Trump yakoze ni ubutwari kandi byakozwe mu gihe gikwiye no mu buryo bukwiye.”
Umuntu muri iki gihe ukomeye mu batavuga rumwe na Netanyahu muri Politiki akaba yarigeze no kuba Umugaba mukuru w’ingabo za Israel witwa Benny Gantz avuga ko Donald Trump agomba guhemberwa ikemezo yafashe cyo gukura ku isi Soleimani.
Gen Gantz ati: “ Kwica Soleimani ni ubutumwa bufatika bugenewe abantu bose bakora iterabwoba. Aho bari hose bamenye ko ruriye abandi nabo rutabibagiwe!”
Kuri we ngo iyo hajemo icyerekeye umutekano wa Israel, ‘ibyo kuvuga cyangwa kutavuga rumwe na Leta bivaho hakarebwa igihugu.’
Minisitiri w’ingabo wa Israel Naftali Bennett aherutse guhamagaza abagize ibiro bikuru bya gisirikare(Etat-Major) bagirana inama yabereye i Tel Aviv ariko ibyavuyemo ntibiratanganzwa nk’uko bivugwa na Televiziyo yitwa Channel 12 yo muri Israel.
Iyi televiziyo kandi ivuga ko abaturage ba Israel bahamagariwe kuba maso, bakamenyesha ingabo ikintu icyo aricyo cyose bakeka ko cyabahungabanyiriza umutekano.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW