Fri. Sep 20th, 2024

Shampiyona y’umukino w’intoki mu Rwanda ya Basketaball yigijwe inyuma kubera amavugururwa yakozwe mu mategeko yayo.

Patriors BBC yegukanye igikombe cy’umwaka ushize

Iyi shampiyona yari iteganyijwe gutangira tariki ya 10 Mutarama, yigijweho inyuma icyumweru kimwe ikaba izatangira tariki 17 Mutarama.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2019, FERWABA yagize inteko Rusange Ngarukamwaka, yasuzumiwemo raporo y’ibikorwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ndetse ni uko uyu mwaka w’imikino wagenze muri rusange.

Visi Perezida wa Ushinzwe amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard yavuze ko amategeko asanzwe agenderwaho muri Shampiyona ari kuvugururwa bikaba ari byo byatumye iri rushanwa ryigizwa inyuma.

Ati “Uyu mwaka dufite amarushanwa menshi twongereye amakipe azitabira shampiyona, twayahaye umwanya ngo abanze yitegure neza mbere y’uko shampiyona y’u Rwanda itangiira kugirango amategeko atazayagonga shampiyona yamaze gutangira.”

Nyuma y’uko iyi nteko Rusange iteranye yemeje ko hari amakipe arindwi mashya azagaragara muri Shampiyona y’uyu mukino mu mwaka utaha wa 2019/2020.

Hakiriwe amakipe atanu mashya muri Shampiyona y’abagabo ari yo: RP IPRC-Musanze, UR-Kigali, Shooting For The Stars, Tigers na Trente plus.

Mu bagore amakipe abiri yakiriwe ni Vision Jeunesse Nouvelle na UR/CMHS- Remera Campus. Patriots BBC mu bagabo na APR BBC y’abagore, ni yo makipe yegukanye Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.

REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize wa Shampiyona, ni yo yegukanye irushanwa ribanziriza Shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64-50 mu kwezi gushize.

Muri Gashyantare hazaba amarushanwa ajyanye n’Umunsi w’Intwari, muri Werurwe habe ay’Umunsi w’Abagore mu gihe muri Kamena hazaba ayo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa nubwo habura iminsi 10 ngo shampiyona ya 2019-2020 itangire, amakipe azayikina ntaramenya uko azahura.

Nyirishema Richard Vice President Ushinzwe amarushanwa Na Technique muri FERWABA

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *