Fri. Sep 20th, 2024

Umuhanzi w’umuraperi akaba n’umukinnyi wa film w’ikirangirire muri Leta Zunze Ubumwe za America, Christopher Brian Bridges uzwi ku izina rya Ludacris yagaragaje ko yishimiye guhabwa Pasiporo ya Gabon aherutse guhabwa na kiriya gihugu.

Ludacris yishimiye kuba umutura wa Gabon

Uyu mugabo uri mu byamamare bikomeye muri USA yizihirije Noheri muri Gabon ari na bwo yanahawe buriya bwenegihugu.

Muri video yashyize kuri Twitte ye, yavuze ko ubu yamaze kubona icyangombwa kimwemerera gusohoka igihugu (passport) cya Gabon umugore we n’abakobwa be babiri na bo bakaba babonye ubwenegihugu bwa Gabon yise igihugu gikize muri Afurika.

Ludacris yanditse ku mbugankoranyambaga ati “Abakurambere bacu ntibigeze batakaza ikizere ntushobora gufunga imitekerereze cyangwa ibyumviro, bamfashije gutaha.”

Yakomeje agira ati “Iyo uri mu nzira yo kuvumbura n’amahitamo y’ubuzima abameza.”

Imwe mu mafoto yashyize ku mbugankoranyambaga yafatiwe iburayi mu mugi wa Cape Coast  ku nzu igaragaza amateka y’abakoroni, Ludacris yagaragaje amagambo yari yanditse ku mupira we agaragaza uburyo atewe ishema no kwitwa umunyafurika.

Yagize ati “Ntabwo ndi umunyafurika kuko navukiye muri Afurika ahubwo ndi umunyafurika kuko Afurika yavukiye muri nge ngomba gutaha.”

Ibyamamare bikomoka muri Afurika biba muri Amerika biri kugenda bibona ubwenegihugu muri Afurika ndetse bagahabwa n’impampuro zibemerera kuba batembera mu bice bya Afurika.

Muri Kanama 2019 umubyinyi akanatunganya imiziki Samuel L. Jackson na we yabonye passport yo muri Gabon nyuma y’uko yakiriwe na perezida  wa Gabon Ali Bongo. Se yahoze ari umwami w’igisekuruza cya Samuel.

Gabon si cyo gihugu cyonyine gihaye ubwenegihugu abanyafurika batuye muri Amerika kuko muri Mata 2019 umunyarwenya akaba n’umubyinnyi Tiffany Haddish yabonye ubwenegihugu bwa Eritrea.

Mu Ugushyingo umwaka ushize muri Ghana habereye ibirori bikomeye byo kwakira abanye-Ghana 126 bahawe ubwenegihugu bari basanzwe bamwe bari basanzwe batuye muri Amerika abandi batuye mu birwa bya Caraibe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *