RUBAVU: Ku kibuga k’indege cya Rubavu hamaze gutaburwa imibiri 28, Ubuyobozi bw’Akarere bavuga ko ibimenyetso bigaragara bishoboka ko ari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyo gushakisha indi mibiri kirakomeza kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama.
Bakeka ko hariya iriya mibiri yabonetse hashobora kuba hakirimo indi myinshi.
Imyaka 25 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Abacitse ku icumu ryayo bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko Abatutsi bishwe mu 1994 hari imibiri yabo itaraboneka ndetse nta n’amakuru y’irengero ryabo bamenye.
Mu bihe bitandukanye imibiri igenda igaragara hirya no hino mu Mugi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, abaturage bagiye batungwa agatoki kuba hari amakuru bafite ku buryo bariya bantu bagiye bicwamo ariko ntibayatange mu buyobozi.
Sebucaca Hassan yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mugi wa Gisenyi, avuga ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo, agakeka ko imibiri yabonetse ku Kibuga k’Indege i Rubavu bishoboka ko ari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abenshi barimo ari abagore bari bahetse abana.
Yagize ati “Abenshi ni abagore bari bahetse abana bato, ndetse n’ibimenyetso bigaragarira amaso iyi mibiri ni abishwe mu 1994.”
Avuga ko uretse hariya habonetse imibiri hari ahandi bakeka nubwo nta makuru ahagije bafite.
Sebucaca ati “Hari n’ahubatswe inzu ariko kubera ko batubwiraga ko nituyibura twasenye inzu, tuzayubaka byatumye tutabikora kuko ari amakuru atuzuye twabaga dufite.”
Abaturage bo mu Tugari twegereye ahagaragaye imibiri bahakoreye inteko z’abaturage kugira ngo batange amakuru.
Utugari twa Umuganda, Amahoro mu Murenge wa Gisenyi abahatuye bahuye n’abo mu Tugari twa Byahi mu Murenge wa Rubavu mu nteko y’abaturage ibera mu kibuga cy’indege cya Gisenyi, hagaragaye ibyobo byakuwemo iriya mibiri ariko nta n’umwe watanze amakuru.
Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage avuga ko amakuru y’iriya mibiri yamenyekanye ku wa 3 Mutarama 2020, aho abayobozi b’ikibuga k’indege bubakaga urukuta.
Ubwo bacukuraga imisingi hagaragaye imwe mu mibiri baza guhagarika icyo gikorwa gisubukurwa none tariki 7 Mutarama 2020 kugira ngo bashakishe niba nta yindi mibiri irimo, nibwo hagaragaye igera kuri 28, muri bo bane bari abana, 24 ari abantu bakuru.
Ishimwe avuga ko ibimenyetso bigaragara nk’ibikoresho byagaragaye bicwa ndetse bakaba basanze bahambiriye amaboko inyuma, ibi bikagaragaza ko bishoboka ko ari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga kandi ko iki gikorwa kitarangiye kuko ejo ku wa gatatu tariki 8 Mutarama 2020 kizakomeza kuko bakeka ko hashobora kuba hari imibiri myinshi yagaragara, bakazashaka ibimashini byabugenewe bigacukura bishakisha.
Amakuru atangwa n’abari batuye mu Mugi wa Gisenyi mu 1994 bavuga ko mu kibuga k’indege ahagaragaye iyi mibiri habaga ikigo cy’Abajandarume baharindaga bikekwa ko ari bo bishe bariya bantu.
Patrick Maisha
UMUSEKE.RW /Rubavu
Ngo basanze bahambiriye amaboko inyuma!!! Akandoyi!!!